Kuri iki Cyumweru tariki 14/10/2018 muri Kigali harabera igitaramo gikomeye cy'umuhanzi Aime Uwimana. Ni igitaramo Aime Uwimana yatumiyemo Israel Mbonyi, Simon Kabera na True Promises.
Iki gitaramo kirabera mu Ihema rya Virunga ribarizwa muri Kigali Conference and Exhibition Center ahazwi nka Camp Kigali guhera Saa Kumi n'imwe z'umugoroba. Nk'uko Aime Uwimana yabitangarije Inyarwanda.com, intego nyamukuru y'iki gitaramo ni ukuramya Imana kugamije kuzana abantu kuri Kristo no guha abantu umwanya uhagije wo kuramya Imana byimbitse bagasabana nayo hakabaho guhembuka kw'imitima.
Umuramyi Aime Uwimana bakunze kwita 'Bishop w'abahanzi'
Muri iki gitaramo cyiswe 'Hari amashimwe Live Concert', Aime Uwimana araba ari kumwe na Simon Kabera na True Promises ukongeraho Israel Mbonyi banafitanye indirimbo bise 'Indahiro'. Biteganyijwe ko iyi ndirimbo bari buyiririmbane nk'uko Israel Mbonyi yabidutangarije. Aime Uwimana yatumiye kandi abandi bahanzi b'abanyempano banyuranye. Abazagurira amatike ku muryango ku munsi w'igitaramo, itike ni amafaranga 10,000Frw ahasanzwe na 15,000Frw mu byicaro by'imbere (VIP).
Israel Mbonyi araririmba mu gitaramo cya Aime Uwimana
Aime Uwimana amaze igihe yitegura iki gitaramo mu buryo bw'imiririmbire na cyane ko igitaramo cye kiri mu buryo bw'umwimerere. Ni igitaramo azaba afatiramo amashusho y'indirimbo zigize album ye nshya. Ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu ni bwo yakoze Repetition ya nyuma yabereye kuri Camp Kigali ahagomba kubera igitaramo. Benshi mu bakunzi ba Aime Uwimana n'abakunzi b'umuziki wa Gospel muri rusange, bategerezanyije amatsiko iki gitaramo uyu muhanzi agiye gukora nyuma y'imyaka ine yari amaze nta gitaramo akora.
Simon Kabera ni umwe mu bari buririmbe muri iki gitaramo
Mu myaka isaga 22 Aime Uwimana amaze mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, amaze gukora indirimbo zinyuranye. Avuga ko zose hamwe zirenga 100. Zimwe mu zo yanditse zigakundwa n’abatari bacye ndetse zigahindura ubuzima bwa benshi harimo: Ninjiye ahera, Turirimbire Uwiteka, Nyibutsa, Ntundekure, Mbeshwaho no kwizera Yesu, Urakwiriye gushimwa, Ku misozi (Thank You), Urwibutso, Umurima w’amahoro, Akira amashimwe, Une Lettre d’amour, Niyo ntakureba, Umunsi utazwi, n’izindi nyinshi zikoreshwa mu kuramya no guhimbaza Imana mu nsengero zitandukanye hano mu Rwanda.
Amatike kuri iki Cyumweru aragura 10,000Frw na 15,000Frw
Catherine na we azaba ari muri iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO