RFL
Kigali

Musenyeri Smaragde yacinye akadiho mu birori by'umunsi mukuru w'ikigo cya Mutagatifu Berinadeta-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:14/10/2018 9:01
1


Hari ku munsi mukuru w’ishuri rya Mutagatifu Berinadeta ku Kamonyi ahari hatumiwe ababyeyi barera muri iki kigo, abashyitsi bakuru mu nzego zitandukanye z’igihugu ndetse na Musenyeri Smaragde Mbonyintege wa Diyoseze Gatolika ya Kabgayi.



Tariki 13/10/2018 ahagana Saa 10:00 z’igitondo ni bwo ibirori byari bitangiye, bitangirira ku gitambo cya Misa cyari cyiyobowe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege. Muri iki gitambo cya Misa hatangiwemo inkingi z'amasakaramentu ku bana 28. Smaragde Mbonyintege yigishije aba banyeshuri ko gutegura ejo habo hazaza bitangirira mu buto.

Abana bahawe isakaramentu ryo gukomezwa, kubatizwa no guhabwa ukarisitiya bashimiwe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege ko bahisemo neza kuza muri Kiliziya Gatolika. Abibutsa ko binjiye mu bahamya ba Yezu Kiristo, yagize ati:

Mwebwe bana mugiye gukomezwa, kubatizwa no guhabwa ukarisitaya mumenye ko mwinjiye mu mubare w'abahamya ba Yezu bagomba kugeragezwa umunsi ku wundi, mugomba kunoza imibereho yanyu imbere y'Imana n'imibanire yanyu n'abandi ariko byose buriya bishingira ku umutima wawe.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege ayoboye isengesho

Abana bahawe Amasakaramentu 

Musenyeri yibukije aba bana ko bari mu Isi irimo ibyaha nabo bazaba abanyabyaha, ariko ntabwo icyaha kigomba kubaherana ngo abe ari cyo kigira ijambo rya nyuma. Yagize ati:

Uri mu Isi irimo icyaha nawe uzaba umunyabyaha ntubishidikanye, ariko ntabwo icyaha kigomba kuguherana ngo abe ari cyo kigira ijambo rya nyuma, ijambo rya nyuma ni iry'impuhwe z'Imana, Ijambo ryawe niryo guca bugufi no gusaba imbabazi. Buriya Yezu yaciye bugufi nk'umwana w'Imana nk'uko Pawulo Mutagatifu abitubwira. Yarumviye, yumvira Imana anakunda n'abantu, ariko akababazwa n'uko woga mu ngeri y'ibyaha. 

Musenyeri Smaragde Mbonyintege yakomeje abwira aba bana ko Imana ibabazwa no kuba abantu batihana abibutsa ko Imana yatanze Batisumu ngo abantu biyuhagire ku mutima, ibaha Roho mutagatifu ngo abayobore inabaha Ukaristiya ngo ibatunge.

 

Musenyeri Smaragde Mbonyintege akora umuhango w'umubatizo  

Iki kigo cya Mutagatifu Bernadeta kigamo abanyeshuri basaga 1105, abakobwa ni 703 mu gihe abahungu ari 402. Ni ikigo kizwiho ikipe ikomeye ya Basketaball mu bakobwa dore ko mu marushanywa ya Kagame Cup babaye aba 2 banabona itike yo kujya muri FEASSA bazana umwanya wa 4. Si ibyo gusa itorero ry'iki kigo ni ryo riyoboye mu karere ka Kamonyi.

Korali y'iki kigo 

Musenyeri Smaragde Mbonyintege yashimiye ababyeyi barerera muri iki kigo anabibutsa ko abana babo baba keneyeho urukundo ndetse anabwira abana ko nabo ababyeyi babo babifuzaho uburere bwiza.

Aba bana hirya y'amasomo bigishwa isuku, kubana n’abandi bana neza ndetse n'umuco wo Gusenga.

ANDI MAFOTO


Abashyitsi bakuru hari Meya wa Karere ka Kamonyi n'abasasirodoti na Depite Marceline  


Nyuma ya Misa hagaragajwe impano nyinshi ziri muri iki kigo ndetse hafatwa n'ijambo ku bashyitsi bakuru bari batumiwe

Haririmbwa indirimbo y'igihugu

Muri aka karasisi ababyeyi beretswe ikipe ikomeye bibitseho ya Basketaball mu bakobwa




Padiri Majyambere Jean d'Amour umuyobozi mukuru w'iki kigo cya Mutagatifu Berinadeta 

Basusurukijwe n'itorero ry'ikigo rifite umwanya wa mbere mu karere ka Kamonyi



Umwe mu babyeyi barerera muri iki kigo yishimiye impano z'aba bana

Umunyeshuri uhagarariye abandi yashimiye uburyo REB ibitaho ibaha integanyanyigisho zihuye n’iz'abandi n'ubwo biga mu kigo kigenga. Uyu munyeshuri  yasoje yizeza abari aha by'umwihariko ababyeyi babo ko bazakomeza kubahesha icyubahiro. 

Abanyeshuri bahaye impano Musenyeri Smaragde Mbonyintege

Mu mpano nyinshi zatanzwe n'abanyeshuri na REB yahawe impano


Kanda hano urebe video y'Udushya twagaragaye muri ibi birori n'uburyo Musenyeri yacinnye akiho

Umuyobozi mukuru w'Ababyeyi barera muri iki kigo yashimye uburezi butangirwa aha, anizeza abari aha ko umwaka utaha, ababyeyi barerera mu kigo cya Mutagatifu Berinadeta ku Kamonyi bazagaragaza umufatanyabikorwa mushya iki kigo kizunguka.

Meya w'Akarere Ka Kamonyi yashimye cyane iki kigo ku ruhare batanga rw'uburezi bufite iremei. Yavuze ko iki kigo ari kimwe mu kigo cyiza kiri mu karere ka Kamonyi gitanga uburezi bwiza. Yasoje abizeza ko ubufatanye buhari kandi ko buzakomeza.

Abanyeshuri barangirije muri iki kigo bashimiwe bahabwa impamyabumenyi zabo

 

 

 

 

Ibi birori byasojwe n'umudiho udasanzwe habyinywa indirimbo z'ikirundi. Musenyeri Smaragde Mbonyintege yahagurutse afasha aba bakobwa gucinya akadiho.

 

Kanda hano urebe video y'Udushya twagaragaye muri ibi birori n'uburyo Musenyeri yacinnye akiho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisa5 years ago
    Nukuri nandi mashuri yose abigireho kuko umwana ntakwiriye kuvana ahantu nkaha ubumenyi bwo mu ishuri gusa ahubwo akagira n'izindi mpano azamurira muri bagenzi be. Ibi biranshimishije pe.





Inyarwanda BACKGROUND