RFL
Kigali

FOOTBALL: Hamuritswe ku mugaragaro amarushanwa y’abana ya “Seruka Youth Cup” azazenguruka igihugu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/10/2018 21:50
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ukwakira 2018 ku kibuga cya Kicukiro ni bwo hatangijwe ku mugaragaro imikino y’abana bakiri bato (U4-16), imikino izajya ikinwa mu kiswe Seruka Youth Cup” ikaba gahunda izazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda.



Hategekimana Hubert umunyarwanda wazanye iyi gahunda avuga ko ari irushanwa ryashyizweho kugira ngo abana bafite amakipe babarizwamo bagire aho bahurira bamurike impano zabo, baseruke bahure n’abandi banganya imbaraga bakine hanyuma bagende bagira ubushake bwisumbuyeho mu gukunda umupira w’amaguru.

“Turashaka ko abana b’u Rwanda bisanga mu bijyanye n’imikino, bave mu byo gukina bisanzwe byo kwishimisha. Bazajya bakina ariko bakagira n’ahantu bagaragariza impano zabo ari nayo mpamvu twabyise SERUKA. Seruka ni ukugira ngo ya mikino bakinaga iwabo aho batuye (Quartier) no mu muhanda, bazagire uburyo bwo guseruka kugira ngo babone n’aho abandi bakina n’uko bakina”. Hategekimana

Hategekimana Hubert umuyobozi mukuru wa Seruka Cup

Hategekimana Hubert umuyobozi mukuru wa SERUKA CUP ije nk'igisubizo cy'amarsuhanwa macye mu bana 

Seruka Cup ije nk'igisubizo ku bana mu kubaha amarushanwa azatuma bazamuka bazi guhiganwa

Seruka Cup 2018

Seruka Cup ije nk'igisubizo ku bana mu kubaha amarushanwa azatuma bazamuka bazi guhiganwa

Hategekimana yakomeje agira ati” Twatangiranye n’amakipe y’abato afite uko yubatse (Football Academies) anafite uko ahagaze ariko gahunda yacu ni uko mu Rwanda abantu bose b’abana bari mu mikino bagomba guseruka bakerekana icyo bazi. Igikorwa cy’uyu munsi cyatangiye dufata abana b’imyaka ine (4) kugeza kuri 14 ariko gahunda yacu ni uko kuva kuri ine (4) kugeza kuri 16 ni bo dushyizeho umutima cyane kugira abo bana bose bari muri icyo kigero bagire aho bakina kugira ngo n’amakipe yabarambagiza abone aho abakura mu buryo bworoshye”.

Akenshi mu Rwanda abakunzi b’umupira w’amaguru ukunze kugira ikibazo cy’uko abakinnyi bagera ku gihe cyo gukina mu cyiciro cya mbere no mu ikipe y’igihugu bagifite umubare muto w’amarushanwa bakinnye mu buzima bwabo.

Abatoza bavuga ko umwana wakuranye n'amarushanwa avamo umukinnyi ukomeye

Abatoza bavuga ko umwana wakuranye n'amarushanwa avamo umukinnyi ukomeye 

Hategekimana Hubert avuga ko Seruka Cup ari gahunda izafasha abana kongera amarushanwa kugira ngo umwana ajye ageza imyaka 17 afite amarushanwa ahagije muri we ku buryo yanahamagarwa mu ikipe y’igihugu nta kibazo cyo kuba yarahuye n’amarushanwa macye afite.

“Iyo uhamagaye umwana w’imyaka 17 ukamujyana mu ikipe y’igihugu, ugasanga ku myaka itanu cyangwa itandatu atarahuye n’amarushanwa, biba ari bishya kuri we. Ariko iyo yahuye n’amarushanwa muri iyo myaka usanga cya kintu tumushakaho akibasha kuko aba yaramaze kumenyera. Abadutsinda nta kintu baturusha uretse k obo bategura ibintu byabo hakiri kare”. Hategekimana

Kuri uyu munsi hatangizwaga Seruka Cup, hitabiriye amakipe 18 y’abana bakiri bato mu byiciro  bitandukanye biri hagati y’imyaka ine (4) na 15 (U4-15) hanarimo ikipe z’abakobwa. Habimana Hussein umuyobozi mukuru wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA/DTN) avuga ko abazanye gahunda ya Seruka Cup ari abantu bo gushimwa kuko ngo ni kimwe mu bigiye kongera ubumenyi bw’abana mu bijyanye no kugira amarushanwa menshi muri bo ku buryo bazakura bafite aho bashingiye.

“Mu by’ukuri ubona hari ikibazo gikomeye cyane cyo kuba abana batabasha kubona inzira bacamo ikwiye. Niba mvuze inzira nuko umwana w’imyaka itandatu atangiye gukina aba agomba kugira uburyo bwinshi cyangwa se imyitozo igiye itandukanye kugira ngo abashe kugera aho yakina umupira wo ku rwego ruri hejuru. Ni ikibazo gikomeye kubera ko ntabwo byari biriho. Ni ibintu dushaka gutangira kugira ngo dushyireho uwo murongo kugira ngo umwana ajye ahera ku myaka itandatu (6) agende azamuka”. Habimana Hussein

Habimana Hussein umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA aganira na Laureano Bisan Etamé-Mayer  (Iburyo)

Habimana Hussein umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA aganira n'abanyamakuru

Habimana Hussein avuga ko ashima abantu ku guti cyabo bagira ibitekerezo nk’ibi byo kuzaba amarushanwa y’abana. Gusa ngo minsi ya vuba na FERWAFA ku bufatanye na MINISPOC bazazana izindi gahunda zijyanye no kongera amarushanwa y’abana kugira ngo bagende bareba amarero y’abana bakorana nayo.

Football

Football

Power Football Academy

Habimana Hussein avuga ko ikibazo cy'abana batabona amarushanwa kigiye gushakirwa umuti urambye

Habimana Hussein avuga ko ikibazo cy'abana batabona amarushanwa kigiye gushakirwa umuti urambye

Kayisire Jacques Perezida akaba na nyiri Dream Team Football Academy umwe mu bari bafite amakipe muri iri murikwa rya Seruka Cup, avuga ko ari ikintu bishimiye iyi gahunda kuko ngo n’ababyeyi ubwabo bajyaaaga bibaza impamvu abana bitoza buri munsi ariko ntibagire amarushanwa ngo bahatane.

“Igitecyerezo cya Seruka Cup ni icyo gukora amarushanwa ariko mu by’ukuri cyavuye mu babyeyi kubera ko bagiye bazana abana ariko mu biganiro twagiye tugira bakibaza impamvu dutoza abana gusa ntibakine amarushanwa. Iki gikorwa kizafasha abana mu rwego rwo kuzamura ubumenyi mu marushanwa bakabitangira kare”. Kayisire

Kayisire Jacques perezida akaba na nyiri Dream Team Football Academy

Kayisire Jacques perezida akaba na nyiri Dream Team Football Academy yitoreza Kicukiro 

Akenshi mu Rwanda hakunze gutangira amarushanwa y’abana ariko abantu bagaheruka bishyirwa ku mugaragaro ntibizongere kuba byaba. Ku ruhande rwa Seruka Cup, Kayisire Jacques avuga ko bizeye ko bizaramba kuko ngo igitecyerezo nyirizina cyavuye mu babyeyo kandi ko banafite abafatanyabikorwa bazagenda babafasha mu rugendo rwo kongera ubumenyi bw’abana mu marushanwa.

“Icyizere natanga nuko igitecyerezo cyazanwe n’ababyeyi. Ni ukuvuga ngo hari ubushake bw’ababyeyi hari no kugira ngo tuzamure ubwo bumenyi bw’abana. Hari n’abafatanya bikorwa baje kudufasha kandi bizanakomeza kuba mu bindi bice by’igihugu, ndizera ko bizaramba”. Kayisire

Abatoza bose bitabajwe muri iki gikorwa

Abatoza bose bitabajwe muri iki gikorwa  cyo gutangiza Seruka Cup 

Biteganyijwe ko Seruka Cup itaha izakinirwa mu karere ka Gasabo hagati mu Ugushyingo 2018.

Dream Team Football Academy yazamuye abakinnyi kuri ubu bari mu cyiciro cya mbere barimo nka; Ndayishimiye Antoine Dominique uri muri Police FC na Mugisha Gilbert wa Rayon Sports n’abandi.

Abasifuzi bitabajwe mu gutangiza Seruka Cup

Abasifuzi bitabajwe mu gutangiza Seruka Cup mu ban abakiri bato 

Muri iyi mikino yo gufungura Seruka Cup, abana bari hagati y’imyaka ine kugeza ku icyenda (U4-9) bakinnye byo kwishimisha mu gihe mu bana bai hagati y’imya 11 na 12 (U11-12), ikipe ya Muhabura D yatwaye igikombe itsinze Kalisimbi D igitego 1-0 ku mukino wa nyuma. Mu mikino ya ½ cy’irangiza, Kalsimbi D yageze ku mukino wa nyuma itsinze Kalisimbi B ibitego 2-1 mu gihe Muhabura D yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze Kalisimbi A ibitego 3-1.

Mu bana batarengeje imyaka 13 na 14 (U13-14), Lion B yatwaye igikombe itsinze Muhabura A igitego 1-0. Lion B yageze ku mukino wa nyuma itsinze Intare A ibitego 2-0 muri ½ cy’irangiza mu gihe Muhabura A yari yatsinze Intare B igitego 1-0 muri ½ cy’irangiza.

Seruka Cup 2018

Ibikombe byatanzwe

Ibikombe byatanzwe

Seruka Cup 2018

Ibikombe byatanzwe

Ibikombe byatanzwe

Ibikombe byatanzwe

Ibikombe byatanzwe

Mu itangwa rya Certificate

Mu itangwa ry'ibihembo nyuma y'irushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere

Mu itangwa ry'ibihembo nyuma y'irushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere

 PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND