iTel
Kigali

Active, Bruce Melodie na DJ Marnaud basusurukije abitabiriye isozwa rya NBA Jr League 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/10/2018 18:20
0

Ku gica munsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukwakira 2018 ni bwo hasozwaga shampiyona y’abana bakiri bato mu mukino wa Basketball ku nkunga y’ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), shampiyona yatangiye tariki 12 Gicurasi 2018.



Muri iyi mikino yasojwe ikipe ya Green Hills Academy itwaye igikombe nyuma yo gutsinda Sunrise (Musanze) ku mukino wa nyuma mu cyiciro cy’abahungu ndetse ADEGI Gituza ikagitwara mu cyiciro cy’abakobwa itsinze Nyamasheke, abahanzi barimo Bruce Melodie, Active bafatanyije na DJ Marnaud basusurukije abari bateraniye muri sitade nto ya Remera.

Itsinda rya Active ribarizwamo Derek Sano (Derek), Mugabo Olvis (Olvis) na Tizzo ni bo babanje kwiyereka abari bari muri sitade nto ya Remera. Aba basore batatu (3) batangiye baririmbo “LIFT” indirimbo yabo imaze igihe hanze nyuma y'uko bari babanje gukata umuziki babyina mu buryo buri ku murongo nk’uko basanzwe bazi neza ibijyanye no kubyina.

Active mu ndirimbo zabo zitandukanye

Active mu ndirimbo zabo zitandukanye

Active mu ndirimbo zabo zitandukanye

Active mu ndirimbo zabo zitandukanye

Nyuma yo kubyina umuziki warimo uvangwa na DJ Marnaud, aba basore bakurikijeho indirimbo bise “POLE”. Iyi nayo bayibyinnye banayiririmba mu buryo abana bari bari muri sitade wumvaga bayizi bityo bakajyana neza n’aba bahanzi bakiri bato mu myaka ariko ku kijyanye na muzika baza mu b’imbere mu Rwanda.

Tizzo aha niwe wari ufite ijambo mu ndirimbo

Tizzo aha niwe wari ufite ijambo mu ndirimbo

Tizzo aha niwe wari ufite ijambo mu ndirimbo

Tizzo aha niwe wari ufite ijambo mu ndirimbo 

Gusa wabonaga abantu bose bafite amashyushyu bifuza ko Active yaza kugera kuri “BAPE”, indirimbo iri ku isoko muri iyi minsi kuko usanga mu tubyiniro iri guca ibintu ndetse n’ahandi hatandukanye. Nyuma ya “POLE”, Active bahise bamanukira mu ndirimbo bise “FINAL”. Iyi ndirimbo nayo bayibyinnye banayiririmba neza ku buryo wabonaga abantu baryohewe no kubona aba basore babyina banaririmba.

Drerek Sano n'ijambo mu ndirimbo

Drerek Sano n'ijambo mu ndirimbo 

Nyuma ya “FINAL” ni bwo bahise bajya kuri “BAPE”. Bageze kuri BAPE ni bwo DJ Marnaud usanzwe akora akazi ko kuvaga imiziki yahise abageramo kuko iyi ndirimbo bayikoranye mu gihe gishize ndetse kuri ubu ikaba iri mu ndirimbo ziri gufasha abatari bacye. Abana, abakuru n’abandi bantu mu ngeri zitandukanye bishimiye iyi ndirimbo ku buryo ababishoboye bahagurutse bakayibyina batitangiriye mbere y'uko irangira.

Olvis Mugabo nawe agezweho yakoze akazi

Olvis Mugabo nawe agezweho yakoze akazi

Olvis Mugabo nawe agezweho yakoze akazi 

Active mu ndirimbo zabo zitandukanye

Ifoto n'ishusho biba bishakwa cyane

Active mu ndirimbo zabo zitandukanye

Ifoto n'ishusho biba bishakwa cyane 

Dj Marnaud niwe watambutsaga umuziki

Dj Marnaud ni we watambutsaga umuziki

Umukino wahuza Green Hills na Sunrise wahise ukomeza kuko baririmbye ubwo igihe cya mbere cyari kirangiye. Nyuma hamaze gutanga ibihembo nibwo Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yahise aza mu kibuga kugira ngo nawe aririmbe.

Gusa uyu musore uheruka gutwara PGGSS8 ntabwo yahiriwe kuko yasanze abana bamaze kunanirwa no kuba bari bahugiye mu kwishimira imidali n’ibikombe batwaye bityo ntibita cyane ku muziki wacurangwaga.

Bruce Melodie agera mu bafana

Bruce Melodie agera mu bafana

Bruce Melodie yinjiye aririmba indirimbo yise “IKINYA”. Muri icyo gihe wabonaga abantu bajyana nawe neza kuko abenshi bayizi mu mutwe. Irangiye ni bwo yashatse kuzamura iyo yise “IKINYARWANDA CYANJYE”. Yaririmbye afatanya na Riderman, gusa ntabwo byaryoshye kuko abantu bari batangiye gusohoka muri sitade. Bruce Melodie nawe yahise afata umwanzuro wo gusohoka muri sitade indirimbo itarangiye.

Bruce Melodie  yabanje gutsura umubano n'abana

Bruce Melodie yabanje gutsura umubano n'abana

Bruce Melodie yaje kubona ko abantu batamwitayeho ahita yigendera

Bruce Melodie yaje kubona ko abantu batamwitayeho ahita yigendera

ADEGI Gituza niyo yatwaye igikombe mu bakobwa

ADEGI Gituza ni yo yatwaye igikombe mu bakobwa

Green Hills Academy itozwa na Buhake Albert usanzwe atoza IPRC Kigali BBC niyo yatwaye igikombe

Green Hills Academy itozwa na Buhake Albert usanzwe atoza IPRC Kigali BBC ni yo yatwaye igikombe mu bahungu 

Hatoranyije abakinnyi batanu muri buri cyiciro bahize abandi

Hatoranyijwe abakinnyi batanu muri buri cyiciro bahize abandi

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






Umwanditsi

Mihigo Saddam

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS