RFL
Kigali

Kanye West [Ye] n’umufasha we Kim Kardashian bageze muri Uganda mu ifatwa ry’amashusho

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/10/2018 16:37
0


Umuraperi w’Umunyamerika Kanye West yasesekaye muri Uganda mu ijoro ryakeye mu kurangiza umushinga wa alubumu imaze igihe itegerejwe yise ‘Yandhi’. Ni urugendo yakoze aherekejwe n’umufasha we w’umunyamideli Kim Kardashian.



‘Ye’ yakoze uru rugendo nyuma y’uko kuwa Kane w’iki cyumweru agiranye ibihe bitibagirana na Donald Trump muri White House ubwo yahagaruka mu kiganiro n’itangazamakuru agasuhuzanya nawe. Chimpreports yandikirwa muri Uganda yanditse ko Kanye West yageze muri Uganda ari mu ndege ye bwite.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu muhanzi yageze muri Uganda mu ijoro ryakeye ari kumwe n’umugore we Kim Kardashian bageranye ku kibuga cy’indege cya Entebbe. Ngo kuri iki kibuga ni naho bahagarukiye bafata iyi kirere berekeza muri parike yitwa ‘Murchison Falls National Park’.

kane wes

Ahateguwe hafatiwe amashusho y'iyi alubumu. Ni kuri 'Chobe Safari Lodge'/ifoto: Chimpreports

Kanye yari aherutse kubwira TMZ ko hari ibyo ‘akeneye kunononsora kuri iyi alubumu’ birimo n’amashusho agomba gufatirwa muri Afurika. Iyi alubumu yagombaga kuba yarasohotse mu kwezi gushize kwa Nzeri.

Madamu Kim Kardashian avuga ko amatariki y’iyi alubumu igomba gusohokera ho bayegeje imbere kugeza ku wa 23 Ugushyingo 2018.

Kanye na Kim baruhukiye mu icumbi rya ‘Chobe Safari Lodge’. Biteganyijwe ko amwe mu mashusho afatirwa muri iyi parike y’igihugu ‘Murchison Falls National Park’, bagafata n’ubwato bazenguruka amasumo ari muri iyi parike.

Kanye Omari West ni umunyamerika w’umuraperi, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, atunganyamuzika, ni umushabitsi  akaba na rwiyemezamirimo rurangiranwa mu mideli. Yashyingiranwe na Kimberly Noel Kardashian West wamenyekanye nka Kim Kardashian, umunyamerika uzwi cyane mu biganiro bica kuri Televiziyo by’imideli, ni umushabitsi nawe wihebeye isi y’imyidagaduro.

Aba bombi bakoze ubukwe muri Mata 2014, bafitanye abana batatu barimo North West, Saint West ndetsena Chicago West [bivugwa ko aba bana nabo bari kumwe nabo muri Uganda].






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND