RFL
Kigali

Nicole (Maman Beni) ukina muri City Maid yatangaje itariki y'ubukwe bwe n'umusore wari warambitse impeta Kirenga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/10/2018 10:34
18


Mu minsi ishize byakunze kuvugwa ndetse bikanigaragaraza ko Nicole Ruburika Uwineza (ukina muri City maid yitwa Maman Beni) ari mu rukundo na Sebera Eric wahoze akundana Kirenga Saphine nawe ukina muri filime ya Seburikoko, icyakora kuri ubu Nicole yamaze guca amazimwe dore ko yamaze gushyira hanze integuza y'itariki y'ubukwe bwe (Save the date).



Iby’urukundo hagati ya Sebera Eric na Nicole byatangiye kujya hanze muri Mata 2018 gusa amakuru yizewe agera ku Inyarwanda ni uko aba bari bamaranye igihe kinini bakundana. Uyu Sebera Eric muri Nzeri 2015 ubwo Kirenga Saphine bari basanzwe bakundana yizihizaga isabukuru, yamwambitse impeta y’urukundo avuga ko yifuza ko bazabana nk'umugore n'umugabo ariko iby’urukundo rwabo biza kugenda bizamo ibibazo kugeza bipfuye burundu icyakora bigirwa ibanga dore ko itangazamakuru ritarabutswe kugeza ubwo hatangiye kuvugwa ko uyu  musore yaba yaraje kwigarurirwa na Nicole Uwineza Ruburika.

Icyakora ibi byose byabaga aba bakobwa bakunze kumvikana mu itangazamakuru bahishahisha amakuru yuko hari urukundo hagati y'uyu musore na Nicole, yewe na Kirenga ubwe akumvikana ku ma radiyo anyuranye atemeza ko yaba yaratandukanye burundu na Sebera. iby'urukundo rw'uyu musore na Nicole byaje kongera kubyutsa umutwe muri Kanama 2018 ubwo uyu mukobwa yizihizaga isabukuru maze muri ibi birori akagaragara akatana umutsima na Sebera Eric bari no mu myiteguro yo kurushinga.

Nicole

Ubukwe bwatashye...

Kuri ubu rero ibyakunze kugirwa ibanga no guhishahishwa cyane byamaze kujya hanze integuza y'itariki y'ubukwe hagati ya Sebera Eric na  Nicole Ruburika Uwineza cyangwa se Maman Beni nkuko yamamaye muri filime ya City Maid ikaba yamaze gutangazwa. Ubukwe bw'aba bombi  bukaba buteganyijwe tariki 29-30 Ukuboza 2018.

Sebera Eric yateje umwuka mubi mu bakurikirana aba bakobwa cyane ko bo badatinya kuvuga ko Nicole ajyanye umugabo wa Kirenga uyu akaba azwi cyane muri filime ya Seburikoko ari mushiki wa Kadogo  uyu musore uvuzwe cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda muri iyi minsi yamenyekanye cyane mu muziki wo mu Rwanda ubwo yari umujyanama wa Rafiki Coga mu myaka ya 2007 na 2008.

Kirenga

 

Kirenga
Sebera Eric yakundanye igihe kinini na Kirenga bari baremeranyije kubana

Kirenga
Kirenga
Eric Sebera yari yarambitse impeta Kirenga bari baremeranyije kubana

Nicole
NicoleUyu musore agiye kurushinga na Nicole wamamaye nka Maman Beni muri filime ya City Maid






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kibaba ally5 years ago
    sebera ashobora kuba afite ipinda . kugezaho ibi byuki bimurwanira !!!
  • Evart5 years ago
    ibi babyita kubaga nta kinya cg gukubitira mu igunira
  • The pazzo 5 years ago
    Bajye babibakora nabo babikora abajama hhhhhhhhh
  • 5 years ago
    Yooo uziko wa mukobwa ibyo akina atwara abagabo b abandi ariko mu buzima busanzwe ameze,yampaye inka sogokuru!apu rwose najyaneeee uwo mugabo urabona ko ari umuturesi,burya nuwarya imbwa yarya inyarwanda pe,rwose uyu mugabo ntakubabaze Sapfina we njye rwose ndabona atantera n umwanya,ndabona ari turesi wa hatari kandi rwose nta mugabo umurimo,umuntu mwuzure igihe kirekire bikagerekaho kukwambika impeta mu kanya gato mugatandukana rwose si umugabo pe,hah ahubwo ushime Imana ko umukize kuko yanaguta mugeze no mu rugo da.uyu mukobwa we nagiraga ngo ni hatari none ndabona nawe ntakigenda peeee
  • diane 5 years ago
    uyu musore ntago ari serious pe nigute wakundana numuntu ukana muproposa uziko nubundi utamukunda ibi namafuti peeee
  • 5 years ago
    ibi nibyiniga nyinshi zikora ark sibyiza nabarya Bose
  • mimi5 years ago
    ese ko batanjya bavugako ari umusirikare umunyagitega ntago abazi azamubona
  • jojo5 years ago
    uyu mutipe menya akunda gukata gato ihangane salaphi imana izaguha uwugukwiye . kk burya iyo imana iyisabye ikintu ntikiguhe si uko iba ikwanga . ahubwo hari ikindi iba ikurinze.
  • Krarangwa5 years ago
    Uyu Kirenga mbona ari indaya!mbona asa naho nta burere mbona atatinya no kuroga nkurikije uko asa! rwose niyifatire Nicole byibura nubwo mbona ari umurakare ariko yakubaka
  • aly5 years ago
    Uwo mu musore ndamuzi arifashije byahatari, kumushaka nukwiteganyiriza abo bakobwa ibyo barimo barabizi, ahubwo nukwitonda kuko bazanicana .
  • ciko5 years ago
    sha pesa zaratsinze kbx iyi turesi niyo yipeveye ruburi kwl!! sha imitoma iva kuri bank kbx
  • 5 years ago
    Ariko ibyo muvuga murabiziii cg? ubundi mubona Uwo musore yarakwiranye na Kirenga koko? umusore uhengamye umutwe w'umusirikare?umunyagitega watunze kudufranga ducye ko yisumbukuruza ubundi yajyaga kurambagiza mumpfura zo kwa Kirenga yumva yahabona umugeni? Twese turabizi ko ari Kirenga wamukatiye nuko ari umwali ugira ibanga yanga kubitangaza kukarubanda ariko niyompeta muvuga ntiyigeze ayambara bakiri kuko yari yarayisubije uwo musore, Ikindi uwo mugore ngo ni Nicole ntawutazi ingo avuyemo dore ko aheruka no kutandukana numuzungu babanaga munzu batarasezeranye uwo muzungu abonye uburaya bwa Nicole aramwirukana, ese mwe mubona uwo Nicole ari umukobwa?ko ari umugore wananiwe ingo akaba agize imana yiboneye umusezeranya kuzamuha imittungo muragirango yapfa kwiteza uwo musore ko akurikiye udutungo yifitiye?mbahaye umwama Nicole naba akibana nuwo musore muzangaye dore aho nibereye ntawutazi uburayabwe no kuva mungo buri mwaka, mwikitiranya ibintu rero Uwo mugore azi icyo ashaka nubundi ntacyo akiramira kuko yazerereye mungo no mubagabo cyane kdi avamo ntacyo akuyemo kizima, Kirenga aracyari umukobwa kdi uzi ubwenge ikindi nuko tubizi ko asigaye afite umu tipe usobanutse utari nkuwo muturage
  • MC MATATAJADO 5 years ago
    ntacyo navugaho kbs bose ndabazi bareba kure ntanumwe ufata icyemezo atabanje gutecyereza 7 means ahubwo ufite ubukwe tumurinyuma cyaneee Eric courage musaza hanyuma sister wajye Kirenga ahubwo azakwambarire
  • austina5 years ago
    sha kanogasaza kagaturage kuliya kaligakwiranye na kirenga nezaneza, dorukogasa ubona karamukana indarane zurwarwa buligitondo. naho uyu nicole umukobwamwiza usekaneza kuliya na twa faussettes tumubereye arisondetse pe. abagabo barabuze ndabyemeye, ibibi birarutana pe niyapfa kwitera sebulikoko basi we basangiyumwuga bikagirinzira? arandesevye nkuko marie france nawe wakinaga film yandesevye
  • ddd5 years ago
    abanyamakuru namwe mukunda kuzura akaboze, ubu koko Safina iyi nkuru ntiyamukomerekeje?ibi bibaho nubwo bibabaza ariko rwose mumworohere namwe byababaho musabiye imbabazi. gusa uyu mutype ashobora kuba afite rukuruzi si gusa uko asa rwose wapi urebeye inyuma
  • gaga5 years ago
    yemwee abagabo barabuze noneho ndabyemeyeee ahaaaaa uyu nubwo ndi mubi rwose cg nubwo yaba afite amafaranga shaaa njy ntibyavamo kbsa ntaswee ibi byuki kweliiiiiii
  • likiliki5 years ago
    ba nyiri ubwite baricecekeye, mwebwe muri kubwejagura mwandika ubusa hano. urukundo rujya aho rushaka niggaz. mureke kwicarira abantu mu critika ibyo mutazi
  • aleck5 years ago
    alikononeho austina wowurandangije, ngwiyoyishakira sebuliko byibuze bahujumwuga????? akakaranyishe pe. wamugani nibe na sebu yibitseho ka licence yamenya gushakisha. uzikuvuze indarane zurwarwa kurakakagabo nanjye nagakubitamaso nkazumva!!!! abagabo barabuze ndabyemeye singaye na president barafinda wavuzekwaje gukemura icyokibazo, basibazapfe kumuha ministere yuburinganire agishakire igisubizo nahubundi ni danger nakwambiya





Inyarwanda BACKGROUND