Mashami Vincent umutoza mukuru w’Amavubi, nyuma yo gutsindwa na Guinea ibitego 2-0 avuga ko bitari byoroshye ko Amavubi yatsinda umukino nyuma yo guterwa penaliti mu minota ya mbere, gusa ngo bakinnye neza.
Guinea yari mu rugo niyo yafunguye amazamu ku munota wa 36’ ku gitego cyatsinzwe na Francois Kamano kuri penaliti yavuye ku ikosa Rwatubyaye Abdul yakoreye kuri Naby Keita ukina muri Liverpool. Igitego cya kabiri cya Guinea cyatsinzwe na Ibrahima Cisse Traore ku munota wa 73’.
Ku ruhande rw’u Rwanda haje kuboneka penaliti ku munota wa 90’ ariko Jacques Tuyisenge ntiyabasha kuyinjiza kuko Ali Keita umunyezamu wa Guinea yahise ayikuramo.
Abakinnyi ba Guinea bishimira kimwe mu bitego batsinze u Rwanda
Nyuma y’umukino, Mashami yabwiye abanyamakuru ko uyu mukino wari ukomeye ku mopande zombie ariko waje guhinduka nyuma yuko Guinea yari imaze kubona penaliti ku munota wa 36’ kuko ngo byatumye gahunda y’imikinire y’Amavubi (Game Plan) ihinduka.
“Twatangiye tuyoboye umukino, gusa twaciwe intege na penaliti twatsinzwe , ishobora kuba yariyo cyangwa ariyo ariko umukinnyi nk’uriya (Naby Keita) aba azi icyo gukora. Uburyo bw’imikijire bwacu bwabaye nkaho buhindutse gusa twagarutse dushaka igitego tuza gutsindwa ikindi gitego umuntu yavuga ko ni amakosa yo mu mukino utavuga ngo ni ay’uriya kuko nabo bayakoze kuko natwe twabonye penaliti n’ubwo baje kutwima indi buri wese yabonaga ko ari penaliti”. Mashami
Mashami Vincent (Iburyo)umutoza mukuru w'Amavubi yemera ko Guinea ikomeye ahnatu hose
Mashami Vincent avuga ko nk’umutoza abona ko ikipe y’u Rwanda igenda itera imbere umunsi ku munsi ariko ko kandi byari bigoye kwikura imbere ya Guinea yari mu rugo n’umubare w’abafana buzuye sitade.
“Nk’umutoza iyo mbonye uburyo ikipe igenda izamuka ari byiza. Ntabwo byari byoroshye imbere y’imbaga y’abanya-Guinea, gukina n’ikipe nka Guinea iri mu rugo ukayiha akazi nkako twayihaye. Kuri njyewe nishimiye uburyo twakinnye n’ubwo tutatsinze”. Mashami
Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda
Muri uyu mukino, u Rwanda rwagerageje gushaka uburyo bwo gutsinda ibitego ariko biba ikibazo cyuko Guinea yari mu rugo yari ifite uburyo bwinshi bwo gutindana umupira.
Mu buryo bwo gusimbuza, Mashami Vincent yaje gukuramo Hakizimana Muhadjili ashyiramo Muhire Kevin, Iranzi Jean Claude aha umwanya Yannick Mukunzi mu gihe Danny Usengimana yasimbuye Mugiraneza Jean Baptiste wari kapiteni bityo Bizimana Djihad yambara igitambaro.
Nyuma y’umukino wa gatatu (3), u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma nta nota ahubwo barimo umwenda w’ibitego bine (4). Guinea iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota icyenda (9) mu gihe Cote d’Ivoire iza ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu kuko yatsinze Republique Centre Afrique (Cote d’Ivoire 4-0 RCA).
Biteganyije ko ikipe y’iguhugu Amavubi igera mu Rwanda mu ijoro ry’iki Cyumweru kuko bahaguruka i Conakry saa mbili z’igitondo (08h00’) bikajba ari saa yine za Kigali (10h00’). Guinea iragera mu Rwanda mu gicuku cy’uyu wa Gatandatu (00:30’) kuko bahagurutse i Conakry nyuma y’umukino.
Habyarimana Matiku Marcel (Uwa kane uva iburyo) visi perezida wa FERWAFA ari kumwe n'abanyarwanda baba i Conakry
Umukino wo kwishyura uzaba ari uwa kane (4) mu itsinda rya munani (H) uzakinwa kuwa Kabiri tariki 16 Ukwakira 2018 saa cyenda n'igice (15h30') kuri sitade ya Kigali aho Guinea izaba ishaka kuzuza amanota 12 mu gihe u Rwanda ruzaba ruhiga nibura inota rya mbere mu itsinda.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Guinea XI: Ibrahima Koné- Issiaga Sylla, Ernest Seka, Ibrahima Conté, Ousmane Sidibé, Amadou Diawara, Mady Keita, Naby Keita, Ibrahima Traoré, François Kamano, José Kanté
Rwanda XI: Kimenyi Yves (GK, 18), Ombolenga Fitina 13, Imanishimwe Emmanuel 2, Nirisarike Salomon 14, Rwatubyaye Abdul 16, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Bizimana Djihad 4, Iranzi Jean Claude 12, Jacques Tuyisenge 9, Kagere Meddie 5 na Hakizimana Muhadjili 10.
TANGA IGITECYEREZO