RFL
Kigali

Unguka Bank yafunguye ishami i Rusizi yizeza Abanyarusizi ko igiye guteza imbere imishinga yabo ibaha inguzanyo mu gihe gito-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/10/2018 19:18
1


Unguka Bank yafunguye ishami rishya mu karere ka Rusizi yizeza abaturage ko bagiye gutangirana n’imikoranire myiza ndetse ibasezeranya kuzabaha inguzanyo ku mishanga mito n’iminini.



Unguka Bank yari isanzwe ifite amashami 22, Rusizi ikaba ibaye iya 23. Mu buhamya bw’abaturage batuye muri aka karere ka Rusizi basanzwe bakorana na Unguka Bank baravuga ko bamaze kongera umusaruro mu buhinzi bwabo, aho bishimiye intambwe bamaze kugeraho. Bavuga ko bifuza kongera inguzanyo bahabwaga n’iyi Banki kuko babona inguzanyo bahawe mbere hari aho yabakuye n’aho yabagejeje. Rukeratabaro Theobard, umunyamuryango wa koperative COCAGI itunganya ikawa ni umwe mu baganiriye na Inyarwanda.com yagize ati:

Unguka Bank nsanzwe nyizi kuko ni imwe mu ma Banki yadufashije mu mwaka wose tumaranye ubu turakirigita ifaranga kandi hari aho tumaze kugera naho twavuye ni yo mpamvu tunayikunda ahubwo turifuza ko batwongerera inguzanyo baduhaye kandi n’abanyamuryango bacu barayizi, kandi twiteguye gukorana nayo kubera ko inatwegereye, abatarayigana nabasaba ko baza bakumva ibyiza tugezeho kuko tugiye kongera n’umusaruro wacu tugakomeza guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Unguka Bank

Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Unguka Bank ishami rya Rusizi

Undi witwa SINDIKUBWABO Jean Baptiste yabwiye Inyarwanda ati:”Twe twishimiye kubona iyi banki mu karere ka Rusizi ndetse ubu twaje mu birori byo gufungura ishami rishya ariko n’ubundi twamaze kumenya ibyiza bya Unguka Bank ni ibyishimo kuba inatwegereye ni ibyishimo kandi natwe tugiye kubona inguzanyo iri hejuru izatuma dukomeza kwiteza imberer izina ni izina kandi twishiye ko batwegereye natwe twafungujemo konti tugiye kunguka byinshi.”

Unguka Bank

Mushimiyimana Euphrem Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akarere ka Rusizi ashima ko iyi bank ije kuruhura abanya Rusizi

Umuyobozi wa Unguka Banki mu Rwanda bwana James Asiiba yabanje gushimira aka gace ka 23 dore ko kari no mimujyi wa wa Kamembe, avuga ko bagiye gutangiriramo ishami rishya rya Unguka Banki avuga ko ari umunezero kandi nabo batazatenguha abakiriya bagana iyi banki. Mu kiganiro na Inyarwanda.com ati:

Twiteguye guha abakiriya bacu serivisi nziza kandi tukabatega amatwi ikindi tuje guha abakiriya bacu mu rwego rwo kongerera abakiriya bacu imbaraga mu byo bakora tuubaha inguzanyo. Ikindi uko tuzabafasha mu kubitsa no kubikuza mu ikoranabuhanga bakoresheje amatelephone yabo. Ikindi ntabwo tuzatuma amafaranga kuko bazajya bakoresha ATM amasaha 24/7. Ikindi nta mafaranga tutazajya twakira, nishimiye i Rusizi kuko ni ahantu umuntu ashobora gukorera ishoramari rye, ntitwatinya andi mabanki abakiriya niba bazajya bihitiramo bitewe n’uko tugiye kubaha ibyo bifuza kandi twiteguye kubatega amatwi.

Unguka Bank

James Asiiba; Umuyobozi wa Unguka Banki mu Rwanda

Uyu muhango wo gufungura ishami rya 23 mu Rwanda riri i Rusizi witabiriwe n’inzego zitandukanye ndetse hanabayeho umusangiro ku bantu bose bishimira iri shami rushya rya Unguka Bank mu karere ka Rusizi. Abaturage b'i Rusizi bahise batangira guhabwa serivisi zirimo no kubafunguriza konte ku buntu, intero yabo bose yari:”Unguka Bank uziye igihe.” UNGUKA BANK: ”PROGRESS&PROSPERTY”

AMAFOTO

Unguka Bank

Unguka Bank

Unguka Bank

Hari abayobozi mu nzego ztandukanye

Unguka BankMc Buryohe

Mc Buryohe ni we wasusurutsaga abantu

Unguka Bank

Abanya Rusizi bitabiriye ku bwinshi

Unguka Bank

Hano bari bategereje gufungurirwa amakonti ku buntu

Unguka Bank

Unguka Bank

Ba Nyampinga nabo bari bahari

Unguka Bank

Basangiye n'amafunguro

Unguka BankUnguka Bank

Habayeho n'umutambagiro mu guha ikaze Unguka Bank muri Rusizi

AMAFOTO: Francois Nelson Junior NIYIBIZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muvara valens3 years ago
    Natwe i Rusizi twari ducyeneye service za UNGUKA BANK





Inyarwanda BACKGROUND