RFL
Kigali

Ku munsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa hagaragajwe imbaraga zabo ku rwego rw’isi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/10/2018 17:33
0


Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, muri uyu mwaka wa 2018 insanganyamatsiko yagarukaga ku mbaraga n’ubumenyi by’umukobwa, imiryango mpuzamahanga itandukanye yahagurukiye kugira icyo ikora mu guteza imbere umwana w’umukobwa.



Tariki 11 Ukwakira 2018, kuri uwo munsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa, insanganyamatsiko yagiraga iti « Hamwe nawe: Imbaraga z’umukobwa ufite ubumenyi » Abakobwa bakomeje gukataza mu kugaragaza ko bashoboye, bahanga udushya dutandukanye ndetse banagaragaza ko bafite mu biganza byabo ejo hazaza.

Muri iyi si ya none, abakobwa basaga miliyari imwe bari kugaragaza impinduka mu mibereho yabo n’ubwo hari inzitizi zimwe na zimwe zikibuza bamwe kwiga, gukora n’andi mahirwe atabageraho, nko kugira ubumenyi buke, kutabonera amakuru ku gihe, kubura itumanaho rigezweho ndetse n’igishoro cy’ubuzima nk’aho usanga uburinganire butarahabwa intebe bituma hari abacikanwa mu buryo butandukanye.

Kimwe cya kane cy’urubyiruko rutuye isi rw’abakobwa, nta kazi bagira, ntibiga ndetse nta n’amahugurwa banyuzemo yabahesha akazi. Byonyine uyu mwaka wa 2018, milliyoni zirenga 12 z’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bazarongorwa, abagera kuri Miliyoni 21 z’abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 bo mu duce twateye imbere bazaba bamaze gutwita. Ibi ni ibigaragazwa n’ubushakashatsi nk’uko ibishushanyo mbonera bibigaragaza.

Imibare yagaragajwe n'ubushakashatse


Nyamara ibi ntibituma bamwe badakomera ngo bashikame ndetse banakomeze gutsinda. Barakataje mu kuzana itumanaho rikemura ibibazo mpuzamahanga, bahagurukiye kurengera ibidukikije, bahanitse ijwi barwanya ihohoterwa ribakorerwa ndetse biteguye cyane gukora imirimo yo mu biro.

Src: www.unwomen.org 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND