RFL
Kigali

Mukadaff yinjiye mu mubare w'abahatanira amahirwe yo gukorana indirimbo na Urban Boys

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/10/2018 17:18
0


Muri iyi minsi Urban Boys yatangije gahunda y'irushanwa rigamije gushakisha umuhanzi wazakorana n'iri tsinda indirimbo. iri rushanwa batangije riri kwitabirwa nabahanzi bakishakisha mu muziki. icyakora umwe mubahise baryitabira bazwi ni Mukadaff uyu akaba umwe mu baraperi bamaze kubaka izina muri muzika y'u Rwanda mu njyana ya Hip Hop.



Irushanwa rya Urban Boys uko riteye ni uko bakoze 'Beat' bayishyira ku mbuga nkoranyambaga basaba abahanzi kuyifata bakayiririmbiramo bityo uzayiririmbamo neza akaba ariwe uzegukana amahirwe yo gukorana na Urban Boys. Iyi ndirimbo irimo inyikirizo gusa abahanzi basabwa gushyiramo ibitero barangiza bagataginga iri tsinda mu cyo bise #Urbanboyschallenge bityo uzitwaramo neza akaba ariwe uzakorana na Urban Boys.

Bamwe mu bahise basamira hejuru iyi nkuru ni abahanzi bataramenyekana, icyakora kugeza ubu nubwo abahanzi bataraba  benshi bitabiriye iri rushanwa umwe mu bahise babikoraho ni Mukadaff umwe mu baraperi bamaze kubaka izina bahise bakora ibisabwa ku muhanzi wese ushaka gukorana na Urban Boys. Iri rushanwa ryatangiye tariki 8 Ukwakira 2018 mu gihe igihe bizarangirira cyo kitagarutsweho.

Urban Boys

Urban Boys yashyizeho irushanwa riteye gutya

Mu kiganiro na Humble Jizzo yadutangarije ko buri mwaka kuri Album nshya ya Urban Boys hazajya haba hariho indirimbo bakoranye n'umuhanzi ukizamuka bityo kuri album nshya bari kurangiza ubu bukaba aribwo buryo bahisemo bwo gushaka umuhanzi wo gukorana nabo. aha umuhanzi uzatsinda bakaba aribo bazishingira iyi ndirimbo yaba mu buryo bw'amajwi ndetse n'amashusho yewe no kuyimenyekanisha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND