RFL
Kigali

MISS EARTH2018: Miss Anastasie yerekeje muri Philippines nyuma y'iminsi 5 irushanwa ritangiye-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/10/2018 14:51
4


Muri iyi minsi mu marushanwa y'ubwiza hari kuvugwa cyane irushanwa rya Miss Earth 2018 aho abakobwa basaga 90 bateraniye muri Philippines bahatanira ikamba ry'uyu mwaka. Uwagombaga guhagararira u Rwanda, Miss Umutoniwase Anastasie yari atarava i Kigali mu gihe irushanwa ririmbanyije.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018 ni bwo Miss Umutoniwase Anastasie yahagurutse mu mujyi wa Kigali yerekeza muri Philippines aho agiye guhatanira ikamba muri Miss Earth 2018. Ubwo yahagurukaga uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda.com ko icyamutindije atakizi cyane ko we ibyo yasabwaga yari abyujuje bityo ngo byabazwa abagombaga kumwohereza.

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com mbere y'uko agenda Miss Umutoniwase Anastasie yadutangarije ko atewe ishema no kujya guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2018, atwizeza ko byanze bikunze agomba guhagararira neza u Rwanda. Yunzemo ko yizeye gutahukana intsinzi n'ubwo bwose yakererewe iminsi igera kuri itanu y'irushanwa.

Biteganyijwe ko amara amasaha agera kuri 15 mu nzira mbere y'uko agera muri Philippines ahari kubera iri rushanwa bivuze ko agiye guhomba amarushanwa abiri ari mu yakomeye abera muri iri rushanwa. Yahombye irushanwa ryo kumurika umwambaro uranga igihugu cyawe ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira 2018 ndetse akaba ari bunahombe irushanwa ry'abakobwa baberwa n'amafoto bambaye amakanzu maremare riri bube ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018.

Umutoniwase Anastasie azagera muri Philippines atangirana n'ijonjora ry'ibanze riteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukwakira 2018 aho baba bareba uburanga bwo mu maso aha akaba ari ho agomba gushakira amanota. Ku bijyanye n'icyakerereje uyu mukobwa Inyarwanda.com twifuje kuvugana na Uwase Hirwa Honorine (Miss Igisabo) wateguye amarushanwa yatorewemo uyu mukobwa uhagarariye u Rwanda, ntibyadukundira kuko atashakaga kuvugana n'itangazamakuru.

Miss Anastasie

Umukobwa umwe rukumbi mu bahatanaga na Miss Anastasie muri Miss Earth Rwanda 2018 ni we wenyine wamuherekeje

Miss Anastasie

Miss Umutoniwase Anastasie yari yaherekejwe n'umubyeyi we (Iburyo)

Anastasie

Anastasie

Abo mu muryango wa Umutoniwase Anastasie bari bamuherekeje

Miss Anastasie

Miss Anastasie

Miss Umutoniwase Anastasie ngo yizeye guhesha ishema igihugu cyamubyaye

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS UMUTONIWASE ANASTASIE MBERE YUKO AGENDA












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bebe5 years ago
    sha uno ni mwiza ntago azaza amara masa.urugendo rwiza kuri we.Ndamukundane Amahirwe masa !!
  • Jo5 years ago
    Ntazaseke cyokoze
  • 5 years ago
    Ariko bino bisatsi mwambara koko ntimureba uburyo bibagira nabi,uyu mwana yasaga neza muri miss afite agasatsi ke,none yakubiseho rwa perike ndebera uburyo abaye kecurine rwose abaye na mubi kandi atariko byari bimeze
  • Barame adrien5 years ago
    Nagende nyine uwo imana yahaye ntimusondeka.





Inyarwanda BACKGROUND