RFL
Kigali

Mani Martin yasabye Mushikiwabo kuzamura ubuhanzi bw’u Rwanda mu isi y’abakoresha ururimi rw’igifaransa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/10/2018 15:50
0


Umuhanzi Maniraruta Martin [Mani Martin] yatuye icyifuzo Louise Mushikiwabo watorewe kuyobora Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF) amusaba kuzamura ubuhanzi cyane cyane ubw’u Rwanda mu isi y’abakoresha ururimi rw’igifaransa.



Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2018 Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango OIF muri manda y'imyaka ine. Ni manda ariko ishobora no kwiyongera mu gihe yakongera kutorwa muri manda ikurikiyeho. Aya matora yabereye i Erevan muri Arménie yitabirwa n'Abakuru b'ibihugu bitandukanye n'aba za Guverinoma z'ibihugu bigize umuryango OIF.

Ku rubuga rwa instagram rwa INYARWANDA hashyizweho ifoto ya Louise Mushikiwabo, maze tubaza abadukurikirana tuti "Ni iki wabwira cyangwa wakwifuriza Minisitiri Mushikiwabo watorewe kuyobora umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa, OIF?. Mani Martin ari mu ba mbere bifurije ishya n’ihirwe Minisitiri Louise Mushikiwabo ku murimo mishya yatorewe. Yanditse avuga ko icyo yamusaba ari ukuzamura urwego rw’ubuhanzi cyane cyane ubw’u Rwanda mu isi y’abakoresha ururimi rw’igifaransa mu gihe cyose agiye kumara ayobora uyu muryango mpuzamahanga. Yagize ati: 

Ishya n’ihirwe kuri we ndetse n’igihugu cyacu u Rwanda. Icyo namusaba ni uko yazamura ibijyanye n'ubuhanzi cyane cyane ubw’u Rwanda mu isi y'abakoresha ururimi rw'igifaransa, agafungurira inzira abahanzi b'u Rwanda tukabasha kwerekana inganzo yacu kuri urwo rubuga. Amarushanwa ya Jeux De la Francophonie ni amwe mu byadufasha kugaragaza ubuhanzi bwacu n'igihugu cyacu mu ishusho nshya itari iyo amahanga akomeza kudushyiraho. Namusaba ko yafungurira u Rwanda imiryango inshuro yayo itaha rukazayitabira.

mushikiwabo

Madamu Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora Umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, OIF

Mani Martin yakomeje avuga ko Minisitiri Louise Mushikiwabo atowe mu gihe Yvan Buravan ari umwe mu bahanzi bahatanye mu irushanwa Prix Decouverte. Icyo amusaba ni ukumushyigikira akazatsinda iri rushanwa abinyujije mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ze (Minisitiri Mushikiwabo) akanakangurira abandi gutora uyu muhanzi. Yagize ati:

Atowe mu gihe umuhanzi w'Umunyarwanda Yvan Buravan ari mu irushanwa rya ‘Prix decouverte’ namusaba kumushyigikira akazaritsinda n'aho yakoresha Twitter cyangwa  izindi mbuga nkoranyambaga agasaba abantu bose kumutora. Ibyo nzi ko byagira umumaro munini.

Mani Martin yavuze ko ibyo yavuze ari ibiba mu isi y’ubuhanzi abarizwamo, arenzaho ko gusaba ari ubuntu. Ati “Nivugiye ibiri mu isi y'ubuhanzi kuko ari yo mbamo. Gusaba ni ubuntu guhabwa ni iby'usabwa. Murakoze.”

Paji y’ubuzima bushya bwa Minisitiri Louise Mushikiwabo yahinduwe kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018. Yanditswe mu mateka y’u Rwanda n’isi yose muri rusange; ashyirwa ku rupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango w'Ibihugu bihuriye ku gukoresha Ururimi rw'Igifaransa, OIF, bemeje bidasubirwaho Madamu Louise Mushikiwabo nk'Umunyamabanga Mukuru w'uyu Muryango.

Minisitiri Mushikiwabo yatorewe kuyobora Umuryango OIF

Ni umuhango wabaye nyuma y’uko Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yari amaze kugeza kuri bagenzi be kandidature ya Louise Mushikiwabo nk'umukandida w'u Rwanda na Afurika Yunze Ubumwe. Umuryango OIF umaze imyaka 48 utangijwe. Ni umuryango mpuzamahanga watangijwe n’ibihugu 21 byiganjemo ibyahoze bikolonijwe n’igihugu cy'u Bufaransa. 

Minisitiri Louise Mushikiwabo abaye umuyobozi wa kane uyoboye OIF nyuma y’Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali (1997-2002), Abdou Diouf wo muri Sénégal (2003-2014) na Michaëlle Jean (2014). Magingo aya, umuryango OIF ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu bine byiyunze n’ibihugu 26 by’indorerezi. Ibihugu binyamuryango biba bifite uburenganzira bwo kwitabira inama za OIF, gutanga kandidatire ku myanya ihatanirwa, gusaba kwakira inama za OIF n’ibindi.

 

Mushikiwabo wari umaze hafi imyaka 10 ari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, yatowe mu bwiganza busesuye


Minisitiri Mushikiwabo ahoberana na Moussa Fakki uyobora Komisiyo y'Afurika Yunze Ubumwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND