RFL
Kigali

Huye: Korali Iriba bari kunononsora Album yabo ya Kane bitegura gushyira hanze

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/10/2018 14:36
2


Ubuyobozi bwa Korali IRIBA, ibarizwa mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), mu Karere ka Huye, Intara y'Amajyepfo, buratangaza ko bamaze iminsi bahuze, bahuriza hamwe ubutumwa bahawe na Mwuka Wera mu ndirimbo icumi (10) zigize umuzingo (album) wa kane.



Iyi album yabo nshya bamaze iminsi bahugiyeho bateganya kuyishyira hanze mu ntangiriro z'umwaka utaha. Iriba ivuga ko indirimbo icumi zose zigize uyu muzingo ubu zamaze gutunganywa mu buryo bw'amashusho, ndetse iza mbere ubu ngo zanamaze gushyirwa hanze.

Neema Marie Jeanne, Ushinzwe Itangazamakuru muri Korali Iriba, avuga ko ubu banafite umuyoboro ku rubuga rwa Youtube bashyiraho indirimbo zamaze gutunganywa. Yagize ati: “Tumaze gushyira hanze indirimbo enye: Icyampa, Urakomeye, Uri Uwera na Jehovah Shammah! Zose zanashyizwe ku rubuga rwacu rwa Youtube rwitwa Iriba Choir Rwanda.

Abajijwe icyo ubusanzwe bashingiraho bahimba indirimbo, Neema yavuze ko inganzo y’indirimbo zabo ari Ijambo ry’Imana. Yavuze kandi ko indirimbo zitarajya hanze, bafite gahunda yo kuzisohora ku buryo bukurikirana, imwe ikazajya isohoka byumweru bitatu nyuma y'indi uhereye ighe indi yasohokeye. Neema yavuze ko kugira ngo abantu bajye bahita babona indirimbo za Korali IRIBA zigisohoka, byaba byiza bakoze subscribe ku rubuga rwa IRIBA kuri Youtube.

Image result for Korali Iriba amakuru inyarwanda

Korali Iriba iri mu gikorwa cyo gunononsora album ya kane

Perezida wa Korali IRIBA Vincent Musafiri yemeje iby’uyu mushinga, anongeraho ko hatabayeho impinduka zitunguranye album izashyirwa ahagaragara mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha wa 2019.  Yagize ati: “Indirimbo z'iyi album zizaza zifite n’amashusho, turasaba abantu inkunga y'amasengesho no gukomeza kudushyigikira muri byose. Icyaduha ubu butumwa bukazahindura imitima ya benshi ndetse bukanabegereza Imana kurushaho. ”

Korali Iriba yatangiye umurimo mu mwaka w’1995, itangijwe n’abantu 18 mu Karere ka Huye, ifite intego yo kuramya Uwiteka no kuvuga ubutumwa bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo. Kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 138 bari mu ngeri zitandukanye. Iriba yamenyekanye cyane kubera ibikorwa byayo by’ivugabutumwa by’umwihariko indirimbo zayo zigize umuzingo wa kabiri n’uwa gatatu zirimo: Witinya, Irakubaha, Turiho, Ntakibasha n’izindi.

UMVA HANO JEHOVAH SHAMMAH YA KORALI IRIBA

UMVA HANO URAKOMEYE YA KORALI IRIBA

UMVA HANO ICYAMPA YA KORALI IRIBA

UMVA HANO URI UWERA YA KORALI IRIBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ashinwe5 years ago
    Turabyishimiye kandi iyo album tuyitegerezanyije amatsiko menshi.Imana ikomeze ibafashe nahataraha muzahagera. Amen
  • Lucky Raymond5 years ago
    Imana ikomeze ibahe imbaraga nshuti





Inyarwanda BACKGROUND