RFL
Kigali

Iserukiramuco rya Mashariki riteza imbere filime nyafurika rigiye kuba ku nshuro ya 5 ryafunguye imiryango ku bashaka kuryitabira

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/10/2018 16:43
0


Iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival (MAFF) rirahamagarira abakora filime gutanga ibihangano byabo bya filime mu irushanwa rizaba rifite insanganyamatsiko yo kwimakaza ubumuntu muri Cinema.



Ku nshuro yaryo ya gatanu, MAFF izaba kuva tariki ya 24 Werurwe kugeza kuri 31 Werurwe 2019 ibere mu mujyi wa Kigali. Izaba ifite insanganyamatsiko igira iti «Cinema to enlighen Humanity » tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga « Cinema mu kongera ubumuntu » Kwiyandikisha ku bakora filime bemewe ni ubuntu. Ibyiciro bihatanirwa biratandukanye.

Mu marushanwa ku bakora filime bose hari ibi :

African Category (Icyiciro nyafurika)

  Best African feature fiction

  Best African short

  Best African Documentary

East African Category

  Best East African short

  Best East African Documentary

National Category (Icyiciro cyo mu gihugu)

  Best Rwandan short Fiction,

  Best Promising Cinematographer

Iziwacu Films: (Rwandan) Filime nyarwanda

  Best Feature Film

  Best Actor

  Best Actress

  Best Original Screenplay

Hanze y’irushanwa ku bakora filimi mpuzamahanga

Icyitonderwa:Izo ni

ü Short (fictions and Documentaries) Filimi ngufi : 52 min cg munsi yayo

ü Feature length (fictions and Documentaries): 52 min cg hejuru yayo

Ibigenderwaho:

Filimi itangwa igomba kuba:

ü Yarayobowe n’umunyafurika kandi inkuru irimo ifitanye isano na Afurika

ü Itarigeze igaragara mu marushanwa ya mbere ya 2017

ü Kuba itarigeze ihatana mu marushanwa ya mbere ya MAAFF

ü Ifite subtitles zo mu Cyongereza/Igifaransa

Amabwiriza :

  1. Iserukiramuco ryakira umukoro wa mbere wa filimi mu buryo bwa Vimeo Linkor 2 DVDs cyangwa kuri Film Freeway Link
  2. Amashusho agomba kuba ari mu buryo bwa .mp(e)g/.vob/.mov/.mp4/.avi
  3. Amajwi agomba kuba ari mu buryo bwa 48 kHz sound PCM (only uncompressed), MP3, AAC
  4. Resolution: HD material 1920x1080px

Itariki ntarengwa:

Filime zose ndetse n’ibindi byangombwa byo bigomba kuba byatanzwe bitarenze tariki 24 Ukuboza 2018 ku isaha ya 6:00 (GMT+2).

Amajonjora:

Filime zatoranyijwe zizatangazwa tariki 31 Mutarama 2019

Mu gihe cy’ijonjora, abakora filime bazajya bahabwa ubutumwa bw’aho iserukiramuco rigeze.

Abakora filimi bazasabwa kohereza ibikorwa by’imurika (.mp4 / .mov) bifite Reslution ya (1920x1080px) biri muri vimeo Links, google drive, wetransfer cyangwa babijyane aho iserukiramuco rikorera (Ibi bizashobokera abakora filimi bo mu Rwanda).

Abakora filime kandi bashobora gusabwa kohereza amafoto y’abayoboye filimi bazatanga ndetse na poster ya filimi ifito byibuze resolution ya 300 dpi.

Icyitonderwa: Ibi bishobora kuzakorwa mu minsi 14 nyuma yo kwakira ubutumwa

Aho gutanga filimi/Address

Mashariki African Film Festival

Ukoresheje uburyo bwitumanaho (Online)

Website: www.maaff.net

Email: programmation.maaff@gmail.com

Ushobora no guhamagara izi nimero

Tel +250788881381 /+250781057725






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND