RFL
Kigali

Mashami Vincent n'abakinnyi bizeye gutsinda Guinea (Amafoto y’imyitozo ya nyuma)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/10/2018 13:41
0


Saa kumi n’igice ku masaha y’i Conakry (16h30’) bikaba saa kumi n’ebyiri n’igice ku masaha ya Kigali (18h30’) ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi icakirana na Guinea Conakry mu mukino w’umunsi wa gatatu mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019 kizabera muri Cameroun.



Ni umukino u Rwanda rugiye gukina nta nota rufite kuko rwatsinzwe imikino ibiri iheruka irimo uwa Cote d’Ivoire na Republique Centre Afrique bose bagiye batsindwa ibitego 2-1.

Mashami Vincent umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi arasabwa gukora amateka afatanyije n’itsinda ry’abakinnyi bari kumwe i Conakry kugira ngo babone amanota atatu yatuma u Rwanda rukomeza kwizera ko itike yazaboneka kuko gutsindwa byabayoyora amahirwe ku Rwanda.

Imyitozo y'Amavubi y'uyu wa Kane yabaye ku masaha umukino uzaberaho nk'uko CAF ibiteganya

Imyitozo y'Amavubi y'uyu wa Kane yabaye ku masaha umukino uzaberaho nk'uko CAF ibiteganya

Mu bakinnyi 23 Mashami Vincent afite i Conakry avuga ko bose bafite morale iri hejuru ku buryo ababonamo imbaraga zigomba kuba zishaka amanota atatu ku bubi n’ubwiza. “Abakinnyi bameze neza turi kuganira bihagije ndetse byaba hagati yabo umwe kuri umwe. Uyu mukino tuzi agaciro kawo, twawuhaye agaciro gakomeye kuko n’uwo tuzaba duhanganye nawe ntabwo yoroshye. Kuri twe uraba ari umukino mwiza kandi ku ruhande rwacu navuga ko ntacyo tutarakoraho, byose twabikozeho kandi twabisoje neza”. Mashami

“Abakinnyi bose bameze neza. Sinavuga ngo ni uwuhe umeze neza kurusha abandi ariko bose muri rusange bameze neza. Iyo muganira, baganira hagati yabo ubona ko biteguye neza urugamba. Ni urugamba rutoroshye, turi iw’abandi kandi iyo muntu ari iw’abandi hari uburyo abagomba kwitwara, uba ugomba no kwirwanaho ubwawe”. Mashami

Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi

Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi aganiriza abakinnyi i Conakry

11 b'u Rwanda bashobora kubanza mu kibuga

11 b'u Rwanda bashobora kubanza mu kibuga

11 babanje mu kibuga ku mukino wa Cote d'Ivoire

11 babanje mu kibuga ku mukino wa Cote d'Ivoire 

Kuva u Rwanda rwagera i Conakry, yaba abaturage, abanyamakuru n’abatoza n’ikipe ya Guinea Conakry bose bafite icyizere kiri hejuru mu kuba bizeye gutsinda u Rwanda. Mashami Vincent avuga ko bidateye ikibazo kuko ngo umupira w’amaguru ugira ibyawo ari nayo mpamvu sitade igomba kuzura abizeye intsinzi baje kureba uko birangira mu gihe cy’iminota 90’.

“Ibyo turabikunda cyane kuko ni nayo mpamvu sitade igomba kuzura kubera ko ntabwo bazi uko bizagenda kugeza iminota 90’ irangiye. Ibyo bavuga byose byaba icyizere cyangwa iki natwe icyizere turagifite. umupira w’amaguru niyo mpamvu tuwukunda cyane, ntabwo ari amagambo kuko iminota 90’ iba ihishe byinshi utasobanura. Nta bwoba na bumwe tubafitiye kuko ntabwo ari ugupfukama ngo bakubite”. Mashami

Eric Rutanga Alba  i Conakry nyuma y'imyitozo

Eric Rutanga Alba  i Conakry nyuma y'imyitozo 

Nyuma y’imyitozo ya mbere u Rwanda rwakoreye muri Guinea, Mashami yavuze ko gahunda afite ari ugusatira cyane kugira hashakwe amahirwe yabyara ibitego kuko ngo nta kugarira cyane kuko ntacyo bazigamye ku rutonde rw’agateganyo rw’itsinda rya munani (H).

Rwatubyaye Abdul myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi

Rwatubyaye Abdul myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi 

Niyonzima Ally ukina hagati muri AS Kigali n'Amavubi

Niyonzima Ally ukina hagati muri AS Kigali n'Amavubi

Isengesho ry'Amavubi

Isengesho ry'Amavubi

Bizimana Djihad ukina hagati muri W.Beveren umwe mu bakinnyu bitezweho byinshi

Bizimana Djihad ukina hagati muri W.Beveren umwe mu bakinnyi bitezweho byinshi

Jacques Tuyisenge rutahizamu wa Gormahia FC n'Amavubi

Jacques Tuyisenge rutahizamu wa Gormahia FC n'Amavubi 

Uva ibumoso: Bizimana Djihad,Jacques Tuyisenge na Yannick Mukunzi

Uva ibumoso: Bizimana Djihad,Jacques Tuyisenge na Yannick Mukunzi

Iranzi Jean Claude mu myitozo

Iranzi Jean Claude mu myitozo

PHOTOS: Jean Luc Imfurayacu (Radio & TV10)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND