RFL
Kigali

Bobi Wine yatangaje ko Museveni ari we munyagitugu mubi Afurika yagize kurusha Idi Amin

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/10/2018 11:21
0


Umunyamuziki ubifatanya na Politiki, Robert Ssentamu Kyagulanyi [Bobi Wine] kuri uyu wa 10 Ukwakira yatangaje ko n’ubwo atigeze abona Idi Amin, atekereza ko Perezida Museveni ari we munyagitugu mubi umugabane wa Afurika wagize.



Avuga ko yahitamo gupfa akiri muto aho kugira ngo azakurire mu gihugu (Uganda) cyamunzwe na Ruswa, iyicarubozo n’ibindi bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu. Bobi Wine ibi yabivugiye muri Kenya mu kiganiro yahaye Citizen TV kuri uyu wa Gatatu w’iki cyumweru abazwa ku mwuka wa Politiki muri Uganda.

Uyu mugabo ubarizwa mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda yagaragaje ko abo mu muryango we bahorana ubwoba bw’uko mu gihe runaka hari igishobora kumubaho. Ati “Ndi umuntu, umunsi runaka, nyuma ya biriya byose byambayeho mu bikorwa by’amatora mu gace ka Arua, mfite ubwoba, umuryango wanjye buri munsi uhora uhangayitse ko hari ikibi cyambaho, ”-Bobi Wine mu kiganiro na Citizen TV.

bobi wine

Bobi Wine yatangaje ko Perezida Museveni ariwe munyagitugu mubu Afurika yagize/ifoto: Chimpreports

Kubijyanye n’uko ashobora guhatanira umwanya w’ubuyobozi ukomeye muri Uganda, yasubije aca ku ruhande ibyo yabajijwe, niyemeye cyangwa se ngo ahakane, ahubwo yavuze ko buri muntu wese yaba Perezida mu gihe cyose Museveni yaba arekuye ubutegetsi.

Yagize ati “ Abanya-Uganda bagenzi banjye bari kundeba ubu. Ntabwo mpangayikishijwe no kuba Perezida, ntabwo ndi kurwanira ubutegetsi budashaka kuvaho, nizereko nyuma y’ibi atari njye bashakisha ubu, buri wese yaba Perezida. Icyo nitayeho ni guverinoma ikorera mu mucyo ikita kuri buri muturage.”

Bobi Wine kandi yasobanuye ko Perezida Museveni ariwe munyagitugu mubi yabonye mu buzima bwe bwose. Ibi yabisubije ubwo yari abajijwe kugereranya Museveni na Nyakwigendera Lt.Field Martial Id Amin. Yagize ati “ Sinigeze mbona Idi Amin, numva abantu bamuvuga ariko Museveni ni we munyagitugu mubi Afurika yagize.” Byavuzwe na Bobi Wine.

Muri muzika, Bobi Wine yemeje ko igitaramo ari gutegura yise ‘Kyarenga’ kizabera kuri sitade ‘Namboole Stadium’ kizaba kuko yamaze kuvugana n’ubuyobozi bushinzwe iyi sitade yishyura buri kimwe yasabwaga.

Related image

Museveni aherutse gutangaza ko iyicarubozo Bobi Wine avuga ko yakorewe ari 'Fake News'/Ifoto: Internet

Idi Amin uvugwa na Bobi Wine ni rurangiranwa mu bategetsi ba Uganda. Yashatse abagore benshi bagera kuri batanu. Umugwa mu ntege ni Jacob Zuma wayoboye Afurika y’Epfo. Ingoma ya Idi Amin yaranzwe n’udushya twinshi twasigaye mu mitwe ya benshi, yafashe ibyemezo bihubutse, icyongereza yavugaga cyatangazaga benshi n’ibindi byinshi byatumye uyu mugabo asigara mu mitwe ya benshi.

The New Vision iherutse gusohora inkuru ivuga ko mu myaka umunani Idi Amin yamaze ku butegetsi bivugwa ko yabyaye abana 43. Ivuga ko ku ngoma ye yaranzwe n’ubugome bw’indengakamare, yagiye yica benshi mu bagabo yabaga yatse abagore babo, bivugwa ko yariye imibiri y’abantu, n’ibindi byinshi byatumye uyu mugabo ashyirwa mu gatebo k’abanyagitugu Afurika yagize.

Image result for Idi Amin Dada

Idi Amin yakanyujijeho mu butegetsi bwa Uganda, ashyirwa mu banyagitugu bahora bibukwa/ifoto:Internet






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND