RFL
Kigali

Amerika: Umunyamakuru Erneste Ugeziwe 'Ernesto' yakoze impanuka ikomeye Imana ikinga akaboko

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/10/2018 8:53
1


Ernesto Ugeziwe ni umunyamakuru wamenyekanye hano mu Rwanda mu myaka mike itambutse cyane ko yanakoze kuri televiziyo y'igihugu TVR. Mu mwaka wa 2016 yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye gukomereza amasomo ye. Kuri ubu yakoze impanuka ikomeye icyakora Imana ikinga akaboko.



Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu ku masaha yo mu Rwanda, muri Amerika aho uyu musore aba ho bwari bwije bari kujya kuruhuka, aha ni ho Ernesto yakoreye impanuka ikomeye, imodoka ye irangirika ariko we ntacyo yabaye cyane. Nk'uko Inyarwanda.com twabitangarijwe n'inshuti za hafi z'uyu musore, yahise ajyanwa kwa muganga kureba ko nta kibazo gikomeye yagize icyakora ku bw'amahirwe abaganga basanga ntacyo yabaye dore ko yahise asezererwa kwa muganga agataha iwe mu rugo.

Ernesto

Imodoka ya Ernesto yangiritse bikomeye

Uyu munyamakuru yakunzwe cyane mu biganiro binyuranye kuri RTV no kuri Magic FM. Yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 19 Gashyantare 2016 aho yiga muri Kaminuza ya Charlotte State University mu mujyi wa Charlotte mu ntara ya North Carolina, akaba yiga ibijyanye na 'Art and Media' yigamo ibijyanye na 'Tv and  Radio Production'.

Ernesto

Ernesto kuri ubu ari kwiga muri Amerika aho yagiye amaze igihe akorera Televiziyo y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean5 years ago
    Nabatangiye gutwara ibinyabuziga bafite 16 years old bakora accident ariko ubushakashatsi nakoze kubantu tuva mu karere hamwe abakora accident, abahabwa DWI nandi makosa meshi yo mumuhanda 90% baba bataramara 5 years in USA





Inyarwanda BACKGROUND