Kenshi dushima abantu bakunda gukora cyane bamara amasaha menshi bakora amasaha yo kuruhuka basinziriye akaba macye,ariko burya ngo uko bagabanya amasaha yo kuruhuka niko bigabaniriza n’iminsi yo kubaho
Matthew Walker, umuwarimu w’ubuzima bwo mu mutwe muri kaminuza ya Berkeley, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko umuntu wifuza kugera mu za bukuru afite amagara mazima yajya aryama igihe gihagije mu masaha y’ijoro.
Professor Matthew Walker wananditse igitabo yise “kuki dusinzira”agira ati”kuryama ni ingirakamaro,abaganga bose bakwiye kubikangurira n’abarwayi babo gusa ngo ibi bitotsi biba byiza iyo byizanye nta miti yakoreshejwe kugira ngo biboneke.,burya imiti izana ibitotsi ishobora gutera kanseri zo mu bwoko bitandukanye”
kuryama aho ubonye ntibiruhura uko bikwiye
Iyo utaryamye bikwiye, biragira ngaruka ki ku mubiri?
Ubushakashatsi bwakozwe na muganga Matthew Walker n’abandi bashakashatsi bo muri kaminuza ya Berkeley, bugaragaza ko kutaryama amasaha akwiriye bikurura indwara nyinshi.Aba bashakashatsi bahamya ko indwara nyinshi zifata abantu zituruka ku kudasinzira neza,nka Alzheimer, kanseri, iz'umutima, ukubyibuha biakabije diyabeti ,indwara zo mu mutwe ndetse n’agahinda gakabije(depression)
Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu akwiye kuryama nibura hagati y’amasaha 7 na 9.
Uryamye amasaha ari munsi y'indwi, ubushobozi bw'umubiri bwo kwikingira (immunité) buragabanuka, n'ubwenge ntibukore neza.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bahinduye bakajya baryama amasaha akwiye mu gihe gito cyane baba birinze indwara yo kwibagirwa (Alzheimer) imyaka 10 kurusha utarigeze ahindura ngo aryame amasaha akwiye.
BBC
TANGA IGITECYEREZO