RFL
Kigali

Umukunzi wa Wema Sepetu yasohowe mu nzu azira kunanirwa kugura umuriro w’amashanyarazi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/10/2018 16:52
0


Umubyeyi w’umunyamideli wo muri Tanzania Wema Sepetu yasohoye mu nzu umukunzi w’uyu mukinnyi wa filime wananiwe kugura umuriro wa ‘Cash Power’ ubwo inzu barimo yashiragamo umuriro bakajya mu mwijima.



Mariam Sepetu yari yasuye umukobwa we i Dar es Salaam ubwo ibi byabaga. Wema Sepetu ntiyari mu rugo ubwo umukunzi we wahawe izina rya Rahur yasohorwaga mu nzu. Rahur yari mu nzu ya Wema, ubwo umubyeyi w’uyu mukinnyi wa filime yahageraga. Bigeze ku isaha ya saa tanu z’ijoro, umuriro w’amashanyarazi mu nzu ya Wema iherereye mu gace ka Mbezi-Salasala waje gushiramo.

Umubyeyi wa Wema Sepetu yirukanye umusore wari mu nzu y'umukobwa we wananiwe kwishyura umuriro w'amashanyarazi

Umubyeyi wa Wema yatekereje ko ari kumwe n’umugabo mu nzu, yumva ko ahita agura umuriro. Rahur ntiyigeze abikora, ibintu byatumye uburakari bwa Mariam Sepetu buzamuka. Abaturanyi bavuga ko Mariam yasabye Rahur kuzinga utwangushye akava mu nzu y’umukobwa we. Uyu musore yagerageje guturisha Mariam wari wafashwe n’uburakari biranga, ngo yanze kwisubiraho ku cyemezo yafashe, akomeza guhatiriza Rahur amusaba gusohoka mu nzu.

Mariam Sepetu yemereye Global Publishers yandikirwa muri Tanzania ko habayeho gushyamirana hagati ye n’uyu musore Rahur. Yavuze ariko ko yasohoye Rahur mu nzu ya Wema bitewe n’uko umukobwa we atigeze amubwira uwo Rahur ariwe, ngo ntiyari kwemera ko Rahur agumana na Wema mu nzu kandi nta mihango yo gusaba no gukwa irabaho.

Rahur we yabwiye iki kinyamakuru ko yasohowe mu nzu bitewe n’uko yananiwe kugura umuriro wa ‘Cash Power’. Yongeyeho ko Mariam atifuza ko akundana n’umukobwa we Wema. Hashize iminsi ariko Wema atandukanye n’uyu musore Rahur.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND