RFL
Kigali

Amavubi yasoje imyitozo ibanziriza iya nyuma i Conakry, Mashami asobanura uburyo u Rwanda ruzakinamo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/10/2018 15:54
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018 ni bwo u Rwanda ruraba rucakirana na Guinea mu mukino w’umunsi wa gatatu w’urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019 kizabera muri Cameroun. Mashami Vincent avuga ko gahunda y’u Rwanda izaba yiganjemo ugusatira cyane hashakwa ibitego.



Mu itsinda rya munani (H) u Rwanda rurimo, ruri ku mwanya wa nyuma nta nota uretse ko rufite umwenda w’ibitego bibiri. Mu gihe u Rwanda rwatsindwa na Guinea byahita biba imibare ikomeye kuko byaba bigoye ko itike yaboneka.

Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi avuga ko bagomba gukina batizigama kuko ngo muri macye nta kintu bazaba baramira. Yagize ati: “Birumvikana kuko nta kintu dufite twugarira. Yego ntabwo tuzasatira tutugarira ariko nanone turashaka ko natwe twiha amahirwe yo gushaka ibitego kandi ngira ngo amahirwe yo kubitsinda araboneka ariko ntabwo tubona ukuntu dutsinda ayo mahirwe”. Mashami

Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi

Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi aganiriza abakinnyi i Conakry

Mashami Vincent akomeza avuga ko kuri uyu wa Gatanu Amavubi azaba akina ashaka cyane amahirwe yo gutsinda ibitego hanarebwa uko ibyo bitego byajya mu izamu kuko ngo uburyo bubaha Guinea bazabishyira hasi muri uyu mukino wo mu itsinda rya munani (H).

“Ntacyo dutinya, ntabwo twubashye ikipe ya hano (Guinea) ku buryo twavuga ngo tugiye kugarira. Ni ikipe nziza turayubaha ariko ntabwo tuzayubaha ku munsi w’umukino. Tuzakina, tuzugarira, tuzasatira byose bizaba birimo”. Mashami Vincent

Muri iri tsinda rya munani (H), u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu gihe Guinea iri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu (6), Cote d’Ivoire iheruka gutsinda u Rwabnda iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu yakuye ku Reanda i Kigali. Repubublique Centre Afrique iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu.

Muhire Kevin nawe yatsinze igitego mu mukino ubanza

Muhire Kevin (11) mu myitozo imbere ya Manishimwe Djabel

Uva ibumoso: Haruna Niyonzima, Kagere Meddie, Rusheshangoga Michel, Hakizimana Muhadjili

Uva ibumoso: Haruna Niyonzima, Kagere Meddie, Rusheshangoga Michel, Hakizimana Muhadjili

PHOTOS: Jean Luc Imfurayacu (Radio & TV10)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND