Ntate Djumaine umukinnyi wo hagati watandukanye na Mukura Victory Sport nyuma y’umwaka w’imikino 2017-2018, kuri ubu yamaze kugera ku rutonde rw’abakinnyi 29 ikipe ya AS Kigali izitabaza mu mwaka w’imikino utaha wa 2018-2019.
Ntate Djumaine ukina hagati mu kibuga, yabaye muri Mukura Victory Sport ifite igikombe cy’Amahoro 2018, igikombe yatwaye itsinze Rayon Sports penaliti 3-1 nyuma yuko umukino wari wamaze iminota 120’ bakanganya 0-0.
Ntate Djumaine ubu ni umukinnyi wa AS Kigali FC nyuma yo kuva muri Mukura VS
Nyuma nibwo Ntate yaje kujya ku rutonde rw’abakinnyi batazakomezanya na Mukura Victory Sport yagiye itandukana n’abakinnyi batari babi mu kibuga ahubwo ari amahitamo ya Haringingo Francis Christian Umurundi utoza Mukura VS.
Ntate Djumaine akina hagati mu kibuga asa naho aherecyeza abataha izamu (Play Maker)
Uretse Ntate Djumaine wavuye muri Mukura Victory Sport na Nshimiyimana Ibrahim uzwi nka Ibra mu Karere ka Huye nawe kuri ubu ari ku rutonde rw’abakinnyi AS Kigali izakoresha muri uyu mwaka w’imikino ugomba gutangira kuwa 19 Ukwakira 2018 ubwo hazaba hakinwa umunsi wa mbere wa shampiyona 2018-2019.
Nshimiyimana Ibrahim (12) nawe yavuye muri Mukura VS agana muri AS Kigali
Kanamugire Moses watandukanye na Musanze FC, nawe kuri ubu ni umukinnyi wa AS Kigali wasinyemo amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yuko yari asoje indi ibiri muri FC Musanze iba mu maboko y’aka karere.
Kanamugire Moeses (18) ubu ari muri AS Kigali ya 2018-2019
Kanamugire Moses yagiye muri Musanze Fc avuye muri Rayon Sports
Kanamugire ni umukinnyi umaze igihe akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, umukinnyi uje kuziba icyuho cya Mutijima Janvier wahakinaga wageze muri Mukura Victory Sport.
Abandi bakinnyi bashya muri AS Kigali barimo, Nshimiyimana Marc Govin wakiniraga Intare FA, Ikitegetse Bogarde wavuye muri FC Bugesera kimwe na Nininahazwe Fabrice na Mvuyekure Emery umunyezamu wavuye muri APR FC.
Abakinnyi 29 AS Kigali yatanze muri FERWAFA:
1.Hategekimana Bonheur (GK)
2.Nizeyimana Alphonse Ndanda (GK)
3.Bate Shamiru (GK)
4.Mvuyekure Emery (GK)
5.Kayumba Soter
6.Ngandu Omar
7.Bishira Latif
8.Rurangwa Mossi
9.Nshimiyimana Marc Govin
10.Harerimana Rachid Leon
11.Niyomugabo Jean Claude
12.Nsabimana Eric Zidane
13.Niyonzima Ally
14.Murengezi Rodrigue
15.Ntamuhanga Thumaine
16.Muhozi Freddy
17.Mashingirwa Kibengo Jimmy
18.Ndayisenga Fuad
19.Benedata Janvier
20.Ishimwe Kevin
21.Kalanda Frank
22.Ndarusanze Jean Claude
23.Ngama Emmanuel
24.Ikitegetse Bogarde
25.Ntate Djumaine
26.Niragira Ramadhan
27.Nininahazwe Fabrice
28.Nshimiyimana Ibrahim
29.Kanamugire Moses
Nininahazwe Farice (Iburyo) yageze muri AS Kigali...aha yari kumwe na Mushimiyimana Mohammed wa Police FC
Kitegetse Bogarde (10) wari mu Mavubi U20 nawe ari muri AS Kigali
TANGA IGITECYEREZO