RFL
Kigali

Ibyiciro 5 byongewe muri Groove Awards Rwanda, gutora kw’abaturage byakumiriwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/10/2018 14:08
0


Abategura irushanwa rya ‘Groove Awards Rwanda’ batangaje ko bongeyemo ibyiciro bitanu bishya bagendeye ku busabe bw’abantu batandukanye hagamijwe iterambere ry’iki gikorwa gishyigikira umuziki wa Gospel. Uyu mwaka bafite insanganyamatsiko igira iti “Kongera kwatsa no kubaka”.



Mu ijoro ryakeye abategura Groove Awards Rwanda bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyari cyigamije gusobanura byimbitse iby’iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu. Batangaje ko uyu mwaka bongereyemo ibyiciro bitanu bishya, banavuga ko uyu mwaka abaturage batazatora abahanzi nk’uko byagiye bigenda mu nshuro zabanje.

Groove Awards yatangiye gutangwa mu Rwanda muri 2013. Kuri ubu igiye kuba ku nshuro ya gatandatu. Ibyiciro birimo by’abahatana muri iri rushanwa ni: Abanyamakuru, amakorali, abatunganya indirimbo, abahanzi, amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana n’abandi bahuriye kumurimo wo guha ikuzo Imana rurema.

Noel Nkundimana ukuriye akanama nkemurampaka ka Groove Awards Rwanda yavuze ko guhitamo ko abaturage batazongera gutora abahanzi ari uko kenshi wasangaga bafatwa n’amarangamutima bagatora n’umuhanzi udaheruka kugira icyo akora. Yavuze ko nk’ubu bongereyemo icyiciro cya ‘Afro pop’ ku buryo bitakorohera umuturage kumenya umuhanzi ukora iyo njyana.

Yagize ati “Iyo tugiye mu bintu nk’ibi ng’ibi ni ngombwa ko dukora ibintu bifatika. Niba tuvuze ngo umuntu ashoboye iki ngiki agomba kuba agishoboye koko niba ari ‘Afro pop’ utibwira ko umuturage ashobora gupfa guselegitinga (to select) yemeza ko iyo ndirimbo ari ‘Afro pop’. Ni yo mpamvu twabikuyemo. Dushaka kwamamaza izo ‘categories’ nshya bazimenye, bazikunde kandi ntababeshye ‘Afro pop’ ntabwo ari muri ‘Gospel’ gusa no muri ‘secular’ igezweho.’

Groove awarss

Mama Kenzo (iburyo), Issa Noel, Dj Spin,..bamwe mu bafite uruhare mu itegurwa rya Groove Awards mu kiganiro n'itangazamakuru

Evans Mwenda [‘Dj Spin’] ukuriye itsinda ritegura Groove Awards Rwanda 2018 yavuze ko kongera ibyiciro muri Groove Awards Rwanda byavuye ku busabe bw’abantu batandukanye ariko kandi ngo uko iminsi yicuma bazajya bongeramo ibyiciro bagire n’ibyo bahinduramo bagendeye ku byo babona byateza imbere iki gikorwa n’umuhanzi ukora ‘Gospel’ muri rusange.

Yagize ati “Dufite abantu benshi bakora ibikorwa bitandukanye, dufite ibikorwa byinshi, uruganda rwa’Gospel’ ni runini cyane. Buri gihe tuzicara tukabona ko hari ibindi byiciro by’abakora umuziki bakwiye gushimira, nta kibazo tuzicara tubikoreho.” Yavuze ko kuva umwaka ushize uwatwaye igihembo ‘Male artist year’, ‘Female artist of the year’ ndetse n’abatwaye ‘Choir artist of the year’ bahabwa ubufasha bw’ibicurangisho bya ‘Mo Sound ‘igihe bagiye gukora igitaramo.

spin

Uyu mwaka wa 2018, akanama nkemurampaka kazifashishwa mu guhitamo abahabwa ibihembo muri buri cyiciro ni: Noel Nkundimana [Akuriye akanama nkemurampaka], Jeanne Mukabacondo [Umugore wa Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa], Robert Ngabe Sangano, Issa Noel Kalinijabo ndetse na Nicodem Nzahoyankuye. Issa Noel na Nicodem Nzahoyankuye ni bo bashya muri aka kanama. 

Akanama nkemurampaka kazatoranya abahatanira ibihembo bagendeye ku bikorwa bakoze guhera kuya 01 Ukwakira 2017 kugera kuya 01 Ukwakira 2018. Uyu mwaka ni ibyiciro 23 habariwemo ibyiciro bitanu byongewemo. Kuwa 28 Ukwakira 2018 ni bwo hazaba umuhango wo gutangaza abazaba batoranyijwe guhatanira ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2018. Nyuma hazakorwa ibitaramo mu nsengero ebyiri herekanwa abahanzi bashyizwe muri Groove Awards Rwanda 2018.

Muri iki gihe kandi Groove Awards Rwanda 2018 igiye kumara, bazakora umuganda rusange bari kumwe n’abahanzi batoranyijwe kwitabira Groove Awards Rwanda 2018, bazatanga kandi ubwisungane mu kwivuza ‘Mituelle de sante’ ku bantu bagera ku 100. Bazakorera ibitaramo mu nsengero zitandukanye ndetse bateganya kuzasura abarwayi mu bitaro bitandukanye.

Ibyiciro byatangajwe bizaba biri muri Groove Awards Rwanda 2018:

1. Male artist of the Year

2. Female Artist of the Year

3. Choir of the Year

4. New Artist/Group of the Year

5. Song of the Year

6. Worship song of the Year

7. Hip Hop song of the Year

8. Video of the Year

9. Dance Groupe of the Year

10. Gospel Radio Show of the Year

11. Gospel TV show of the Year

12. Radio Presenter of the Year

13. Christian Website of the Year

14. Songwriter of the Year

15. Audio Producer of the Year

16. Video Producer of the Year

17. Diaspora Artist of the Year

18. Outstanding Gospel Contributor

Ibyiciro bishya bongereyemo uyu mwaka

19 . Collabo Song of the Year

20 . Ministry/ Group of the Year

21 . Afro-Pop Song of the Year

22 . Upcountry Artist of the Year

23 . Upcountry Choir of the Year

Groove Awards Kenya

Noel Nkundimana umuyobozi w'akanama nkemurampaka muri Groove Awards Rwanda 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND