iTel
Kigali

Umuraperi Padiri Uwimana ari kubarizwa ku mugabane wa Amerika-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/10/2018 11:11
20

Padiri Jean François Uwimana, umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo z'Imana uzwi cyane mu ndirimbo 'Gusenga' iri mu njyana ya Hiphop, muri iyi minsi ari kubarizwa ku mugabane wa Amerika. Yadutangarije ko azagaruka mu Rwanda mbere y'uko uyu mwaka urangira.



Padiri Uwimana azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Gusenga, Uhoraho, Twigendere, Mwami ubasumba, Imana yanjye, Araturinda n'izindi. Padiri Uwimana ubarizwa muri Kiliziya Gaturika, Diyoseze ya Nyundo yabwiye Inyarwanda.com ko ari kubarizwa mu gihugu cya Canada ku mugabane wa Amerika. Yavuze ko yagezeyo ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki 6/10/2018, abanza kujya mu mujyi wa Montreal, ahava yerekeza mu mujyi wa Ottawa ari naho ari kubarizwa magingo aya. 

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Padiri Uwimana yabajijwe igihatse urugendo rwe muri Canada, adutangariza ko yagiyeyo muri gahunda zinyuranye zirimo kwitabira inama, gusura inshuti, kuruhuka ndetse ngo hari n'ibitaramo azahakorera. Yagize ati: "Gahunda ni: Conference, holidays, visit friends, performance." Abajijwe igihe azagarukira mu Rwanda, yagize ati: "Kugarukaaa huuu itariki sindayipanga neza ariko ni mbere y'uko uyu mwaka ushira."

AMAFOTO

Padiri UwimanaPadiri UwimanaPadiri UwimanaPadiri UwimanaPadiri UwimanaPadiri UwimanaPadiri UwimanaPadiri UwimanaPadiri Uwimana

Padiri Uwimana muri Canada mu mujyi wa Ottawa






Umwanditsi

Mupende Gedeon Ndayishimiye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • Fifi4 months ago
    Dore umusore ureke abandiii baba batubeshya batanarenze kampala NGO ni abastar syeee
  • Habub4 months ago
    Shaaa padiri ni akaga umva ko bavuga. Uyu ni uw ikibyagihumbi kabisaaa
  • Kakuze4 months ago
    Bahe. Ubu ararenze ndagaaa ndabona mo nifoto nk iya jetrii
  • Manzi4 months ago
    Wow iyo ukaze uba ukaze. Padiri ni hatari. N iyo ugenda urabyumva iyo uri danger erega.
  • Amina4 months ago
    Wow hello Catholic
  • Qst4 months ago
    Padiri ko arenze ra. Izi nzira niba Iterekeza kujya kubyina insinzi ya Mushikiwacu Louise muzambwire
  • Mah4 months ago
    Ikibazo ni kimwe nuko nta mugore ufite. Urareba umuntu nk uyu utagira umugore man n abakobwa bari aha hanze kweli. Sha papa ntabwo yatubaniye kabisa. Kiliziya iratuma abagabo babura
  • Gg4 months ago
    Ndemeye. Namwe mujye mwemera .
  • Wede4 months ago
    Uyu mupadiri ni hatari tu. Ararenze kabisa. Nk aba b abaniga nibo twari dukeneye natwe amaniga tugasubira church man
  • Gggg4 months ago
    Ndagukunda nkabura uko mbigenza shahu we
  • Qn4 months ago
    Uyu ni danger kabisa. Sha uwampa ukambera inshuti n iyo byaba kwa je tu nakwemera
  • Tito4 months ago
    Uyu ni iniga yuzuye ndakurahiye nanjye ndasubira gusenga bambwire aho yigisha gusa
  • Teta4 months ago
    Icyica amahirwe we. Nk uyu akanga kuzana umugore kweli
  • Nem4 months ago
    Uwakumpa
  • Muneza4 months ago
    Yezu ntiyisondeka
  • Mah4 months ago
    Uwakumpa
  • nyarisore jean damascene4 months ago
    Imana igomeze ikuragire mubutumwa mbwawe
  • Fany4 months ago
    Padiri we ntacyo mvuze. Gusa narashize.
  • bt3 months ago
    hhh uzayavugisha benci mbankuroga mwene vieux
  • Giv3 months ago
    Uriryohereza ureke ibindi

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS