RFL
Kigali

Rubavu: Miss Musemakweli Vanessa n'abandi bari bahembwe itike yo kujya i Dubai byarangiye batagiyeyo

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/10/2018 16:42
5


Amatsinda nka BAG DaD Musica, La Rumba na Vanessa Musemakweli bari bahembwe kujya i Dubai nk'uko bari barabyemerewe nyuma yo gutsinda amarushanwa yateguwe na Paluku Thierry Kasongo, byarangiye batagiyeyo.



Kuri uyu wa mbere taliki ya 8 Ukwakira 2018 ni bwo Kasongo Thierry Paluku yatangarije Inyarwanda.com ko yamaze gusesa amasezerano yagiranye n'amatsinda BAGDAD MUSICA, La Rumba ndetse na Miss Vanessa Musemakweli watwaye ikamba rya Miss Scandinavia 2018 ku bijyanye no kubajyana i Dubai bitewe n'uko aba bose babuze ibyangombwa bibemerera kujya hanze (passports) nk'uko byari biteganijwe.

Kasongo Paluku yateguye amarushanwa yo gutora Miss Scandinavia 2018 yagombaga gusozwa n'andi marushanwa yo kuririmba hagati y'itsinda ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo BAGDAD MUSICA ndetse na La Rumba y'i Kigali mu Rwanda. Ibi byaje no kugenda neza birangira Musemakweli Vanessa ari we wegukanye ikamba ndetse n'amatsinda yombi  BagDad Musica  na La Rumba bemerewe itike yo kujya i Dubai aho bari kumara iminsi icumi (10) batarama ndetse banatemberezwa.

Kuri ubu ariko bisa naho bitazakorwa kuko abatsinze bose bamaze kuvuga ko babuze ibyangombwa bibemerera kurenga imipaka y'ibihugu byabo. Ku ruhande rwa Kasongo Paluku ngo ntaruhare yabigizemo kandi ngo kuba yari yamaze gutanga itike byari bihagije ngo n'abandi bakore iyo bwabaga bashake ibyangombwa. Yagize ati;

Njye ntako ntagize nakoze iyo bwabaga nshyira mu masezerano ibyo twemeranije haba Miss ndetse na Orchestres kandi njye njya no gutegura ariya marushanwa byari bipanze neza ku buryo nta kibazo byari biteye. Mu gihe rero twari dutegereje ko abatsinze bazana ibyangombwa bakabitwereka ubundi tugatangira gushyira mu bikorwa amasezerano Miss ndetse na Orchestres bakerekeza i Dubai ahubwo baje batubwira ko ibyangombwa babibuze kandi n'igihe bari bahawe cyari cyarangiye, nta kindi cyakozwe rero uretse kubabwira ko amahirwe yabo yarangiye kuko baratinze.

Inyarwanda.com tukimara kumenya aya makuru twashatse kumenya neza ayamakuru tuvugisha Miss Musemakweli Vanessa atubwira ko ibyavuzwe ari ukuri ndetse kuba acyiga mu mashuri yisumbuye biri mubyatumye adashaka kujya i Dubai na cyane ko atari gusiga ishuri nk'uko yabyivugiye. Amarushanwa nyirizina yatangiye taliki 02 Nzeli 2018 asozwa taliki 09 Nzeli 2018 yaberya mu karere ka Rubavu ahazwi nko mu Migina hafi y'umupaka y'uRwanda na Congo.

Rubavu Showbiz

Miss Vanessa Musemakweli watwaye ikamba rya Miss Scandinavia 2018 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shenge5 years ago
    Uyu nawe arushe ubwiza iradukunda Liliane kweri
  • Ndinda5 years ago
    Uyu ni miss wo mu migina kbs,uyu yibeshye agahangana na miss Rukaragata yaseba nta banga
  • muzungu5 years ago
    hhhh nyumvira Shenge arusha ubwiza Liliane x koko hahhha
  • 5 years ago
    Inde Iradukunda Liliane?ahubwo se ubwiza bwe ninde wamurusha?uriya mwana ni mwiza kandi ateye na neza nk igisabo.ubundi aca na bugufi,ubwo wowe rero ni agashyari.com umufitiye.
  • Dada 5 years ago
    cyakora Rubavu kweli ubwose ntago babafashije kuzibona ??? abahnzi baratsinda bakbura ibihembo byabo , nne ngaho na BagDad la rumba na miss batashe amaramasa cyakora Inyarwanda mushakire amajwi ya Kasongo cq undi wabiteguye babitumbwire neza kbs Naho Miss Vanessa courag rata mwana wacu





Inyarwanda BACKGROUND