RFL
Kigali

UBUHAMYA: Yamaze imyaka 20 akoresha ibiyobyabwenge! Gereza yari icumbi, ‘mugo’ ari ifunguro-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/10/2018 10:23
0


Niba warigeze gusindaho ubwo wigeze kunywa ibiyobyabwenge! Dusenge Honore ni Umusore w’imyaka 33 wiyemerera ko yamaze imyaka irenga 20 akoresha ibiyobyabwenge, yafungiwe muri ‘burigade’ n’amagereza atandukanye yo mu Rwanda , ikiyobyabwenge atakoresheje ntikibaho.



Birasa n'aho isi ubwayo idatanga umunezero. Intego nyamukuru yo gukoresha ibiyobyabwenge ntabwo ari uguhaga ahubwo ni ugushakisha ibyishimo. ….Ibiyobyabwenge, ibiyayuramutwe, ibiduhindura-mitekerereze n’andi mazina menshi wabyita wahuriho na benshi. Gufatanywa ibiyobyabwenge bikugeza muri gereza, iyo ubaye imbata yabyo mu miryango imwe n’imwe ugirwa igicibwa, ingingo ishobora gutuma hari ababikoresha bakubwira ko bifite umumaro ariko ku rundi ruhande bakakubwira ko ingaruka zabyo atari nye.

Ikiyobyabwenge ni ikintu cyose ushobora kwinjiza mu mubiri kigahindura uburyo wabonagamo ibintu, uburyo wumvaga ibintu, uburyo watekerezaga cyangwa se uburyo wumvaga amarangamutima, gusa hari ibyemewe n’amategeko n’umubare munini w’abantu hakaba n’ibitemewe.

Dusenge Honore avuka mu cyahoze ari Muhima, ibyangombwa bye bigaragaza ko abarurirwa muri Gitega mu Kagari ka Kabeza y’umujyi wa Kigali. Yize amashuri abanza kuri EPA, ayisumbuye yayize muri Eto’o Muhima ayasoza muri 2000. Ubuzima bwe abugabanyamo ibice bibiri, akiri umwana muto ndetse n’ubuzima yabayemo amaze gutakaza ababyeyi be ku myaka 14 y’amavuko.

honore

Ibiyobyabwenge atakoresheje mu myaka irenga 20 yamaze acengana n’inzego z’umutekano ntibibaho:

Avuga ko ababyeyi be bakimara gupfa, abo bavukana bahise bajya mu yindi miryango, we yumvaga ashaka uburenganzira busesuye ‘liberté totale’. Amahame ye n’urungano rwe yakuranye nabo byamushyize mu inzira y’ibiyobyabwenge yagenze imyaka irenga 20. Ngo nta kiyobyabwenge kibaho atigeze akoresha. Yagize ati “Cyeretse ikitabaho. Turahera ku matabi, harimo amatabi y’amasigara’ hakabamo n’amatabi bita urumogi, ibyo ni ibiyobyabwenge byakoreshejwe. Hakazamo inzoga, inzoga ubwo ntimwirirwe mumbaza ubwoko kuko icyitwa inzoga, ikiri ‘arukorize’ cyose cyabaga ari icyo.”

Avuga ko bagenzi be baje kurenga gukoresha inzoga n’amatabi y’ubwoko butandukanye bakoresha ibinini n’ubwo we ngo atabikoreshaga(ibinini, ‘kapusi’). Yavuze ko ‘mugo’ iri mu bwoko butandukanye nk’ibyatsi, iyo bacanira(bakoresheje umuriro)…Ngo na ‘shisha’ iherutse gucibwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) nayo bayikoreshejeho.

Yabwiye INYARWANDA ko iyo ukoresha ibiyobyabwenge ‘uba wumva nta kindi kintu cyiza nkabyo’. Ati “Iyo utabonye ibiyobyabwenge nta kindi wakora, nta mahoro ugira muri wowe, uba wumva hari icyo ubura mu buzima, no kurya wabireka, nta n’ubwo ushobora gusinzira mu gihe utarabifata”. Yivugira ko hari igihe cyageze akaganzwa n’itabi ndetse n’inzoga, ngo iyo Saa mbiri za mu gitondo zageraga atarafa ibiyobyabwenge yatangiraga gususumira ntagire icyo afata mu ntoki, yahagarara akagwa.

yari ageze

Yari ageze ku rwego rwo kunywa Litiro umunani z’inzoga ku munsi, itabi ryo ntiyibuka ingano yaryo:

Hari ikigero yagezeho akumva nta ‘alcohol’ imuhagije afite mu mutwe, ntiyashoboraga gusinzira amasaha arenze abiri ku munsi, byasabaga ko avangavanga inzoga n’amatabi atandukanye kugira ngo abone ibitotsi by’amasaha abiri. Ati “Nkanjye nari ngeze ku rwego rwo kunywa litiro umunani, itabi ryo ntabwo nari nzi umubare w’iryo ngomba kunywa.”

Amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge ngo ntiyabaga menshi n’ubwo yabaga yayakuye mu rugomo, kwiba, gusabiriza ndetse no kubeshya. Ibi byose byatumye yitera icyizere, ahora mu rugomo n’abandi rudashira, aba kimenyebose mu nzego z’umutekano.

Amezi atandatu yashoboraga gushira adakarabye:

Mu myaka irenga 20 akoresha ibiyobyabwenge yibuka neza ko hari igihe cyageraga akamara amezi atandatu adakarabye. Ngo si rimwe si kabiri, umwaka washize akarabye umubiri wose rimwe, asubije inyuma ubwenge yumva mu myaka irenga 20 yamaze akoresha ibiyobyabwenge inshuro yakarabye zitarenga 30.

Avuga ko iyo ukoresha ibiyobyabwenge kwambara umwambaro wanduye uba wumva ari nk’itegeko cyane ko uba wiyumvisha ko nta muntu ukureba. Ati « Ntabwo uba ubona ko wanduye…Wowe kubwawe uba wumva ko icyingezi cya mbere ari uko ugomba kwicara mu kabari. Ugakora amafuti, ukirarira, ukiyemera, ukabeshya, bakumva ko koko uri kunywa ako gacupa wicaye aho ngaho. Nta na kazi ushobora gukora.»

Akazi yashoboraga gukorera ibihumbi mirongi itanu (50,000Rwf), yemeraga ibihumbi bibiri (2000Rwf) kugira ngo abone amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge. Ngo n’ubwo hari benshi mu bakoresha ibiyobyabwenge bagaragara nk’ababyibushye, si ukubyibuha ahubwo ngo ni bwaki n’uko abantu batapfa kuyibona.

Ibiyobyabwenge byamugejeje i Ndera, agurisha imitungo y’iwabo:

Honore avuga ko hari icyigero yagezeho gukoresha ibiyobyabwenge biramurenga, bisaba ko agana i Ndera kugira ngo bamuhe imiti (n’ubwo rimwe na rimwe atayinyweye) ibigabanya. Yamazeyo igihe kingana n’ukwezi ahabwa imiti igabanya ‘alcohol’ mu mutwe.

Avuga ko imitungo yose yavukiniye ndetse n’iyo yasigiwe n’ababyeyi be yayigurishije agira ngo abone amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge. Ngo hari abo bagendanaga bize na Kaminuza ariko bagikoresha ‘urumogi’ bananiwe n’akazi, amasura yarahindutse, ngo iyo ababonye abasabira ku Mana

Amezi atatu ntiyashoboraga gushira adafunzwe:

Ngo ni kenshi yacenganaga n’inzego z’umutekano, icyo gihe yafatwaga n’abitwaga ‘Local defense’. Muri ‘burigade’ yanyuzemo n’ubwo atagiye akatirwa n’inkiko yibukamo nka ‘burigade ya Muhima’ afata nk’icumbi rye, ikirenze kuri ibyo ngo amazina ye yari yanditswe mu bitabo bya gereza, iyo yinjiragamo agasabwa ‘buji’ yerekanaga aho yasize ayimanitse.

Anavuga ko hari igihe yangizaga ibikorwa by’abaturage agamije ko baza kumuha akazi kugira ngo abone amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge. Iyo yafatwaga n’inzego z’umutekano, kenshi yerekanaga ikarita igaragaza ko yivuriza i Ndera, bati ‘ntawufunga umusazi’.

Ubu uyu musore atanga ubuhamya bw’uko yakiriye agakiza. Ni inzira avuga ko itamworoheye kuko yabanje kunyura mu buribwe kugira ngo abone uko areka ibiyobyabwenge yijanditsemo mu myaka irenga 20 yabimazemo. ‘Urumogi’ rwangiza imikorere y’ubwonko, ni kenshi wabona umuntu warunyoye atagira ikimuhangayikisha ahubwo agahorana ibitekerezo by’uko ejo hazaba ari heza cyane.

Urubuga Planetoscope ruvuga ko mu isi, buri segonda mu isi haba hanyowe ibiro bibiri by’urumogi, nibura buri mwaka mu isi hapfa abantu ibihumbi magana abiri bishwe n’ibiyobyabwenge, itabi n’inzonga byo nyine bishobora kwica abarenga miliyoni esheshatu mu mwaka.

“ Rapport mondial sur les drogues 2016” y’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe kurwanya ibyaha n’Ibiyobyabwenge, yagaragaje ko muri uwo mwaka mu isi abantu miliyoni 247 banyoye ku biyobyabwenge. Muri 2014 ho nibura umuntu umwe mu bantu 20 mu isi yanyoye ku biyobyabwenge, aba ni abantu miliyoni 250 bari hagati y’imyaka 15 na 64 y’amavuko.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA HONORE AVUGA UKO YAKORESHEJE IBIYOBYABWENGE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND