RFL
Kigali

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryigijwe imbere

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/10/2018 15:31
1


Miss Rwanda ni irushanwa rimaze kubaka izina nk'irushanwa ry'ubwiza rikomeye hano mu Rwanda, iri riri mubikorwa bikurikirwa nabatari bake muri iyi minsi rigiye kongera kuba hatangire urugendo rwo gushakisha Nyampinga uzasimbura Iradukunda Liliane ugiye kumarana ikamba umwaka wose cyane ko ariwe watowe nka Miss Rwanda 2018.



Ubusanzwe irushanwa rya Miss Rwanda ryatangiraga mu kwezi k'Ukuboza ahagana muri Mutarama aho abakobwa batangiraga kwiyandikisha mu ntangiriro z'Ukuboza bagatangira gutoranywamo abazahagararira intara Ukuboza kurangia cyangwa mu ntangiriro za Mutarama mu gihe Nyampinga yatorwaga muri Gashyantare arinako kwezi kwari kumaze kwamamara nk'ukwezi gutorwamo Nyampinga w'u Rwanda.

Icyakora kuri ubu amakuru agera ku Inyarwanda.com kandi yizewe ni uko iri rushanwa muri uyu mwaka rizatangira mu ntangiriro z'ukwezi tugiye kujyamo k'Ugushyingo aho Nyampinga agomba gutorwa muri Mutarama 2019 aho kuba muri Gashyantare nkuko byari bimaze kumenyerwa. uwahaye amakuru Inyarwanda yadutangarije ko atari byinshi yatangaza kuri gahunda y'iri rushanwa gusa aduhamiriza ko ryamaze kwigizwa imbere.

Iyo uteye icyumvirizo ku cyatumye iri rushanwa ryigizwa imbere usanga ku isonga ari uko abategura iri rushanwa bari gushaka uko bahuza Miss Rwanda nandi marushanwa mpuzamahanga bitabira cyane ko ku isonga icyifuzo ari uko Miss World aricyo gikorwa cya nyuma Miss Rwanda yajya yitabira mu mwaka aba afitemo ikamba aho avayo agahita atanga ikamba cyane ko Miss World irangira mu Ukuboza buri mwaka.

Miss Rwanda

Umukobwa uzatorwa muri uyu mwaka azaba asimbura Iradukunda Liliane

Ibi byatumye twongera kumenya kandi ko usibye irushanwa ry'uyu mwaka rizarangira muri Mutarama andi marushanwa yose ya Miss Rwanda azakurikiraho hari icyifuzo cyuko yajya arangira mu Ukuboza bityo umukobwa ufite ikamba akava muri Miss World nk'igikorwa cye cya nyuma ahita atanga ikamba aba amaranye umwaka nkuko uyu wahaye amakuru Inyarwanda yabiduhishuriye, uyu wahamije ko ikiganiro n'abanyamakuru gitangiza iri rushanwa kizaba mu ntangiriro z'ukwezi k'Ugushyingo 2018 ubundi gahunda zigahita zikomerezaho.

Nyuma yo kumenya amakuru y'izi mpinduka ziri kuvugwa muri Miss Rwanda twegereye umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonne adutangariza ko ntabyinshi bavuga cyane ko mu minsi iri imbere ngo bari gutegura ikiganiro n'abanyamakuru bazavugiramo amakuru yose ajyanye na Miss Rwanda, bityo ngo bitewe nuko hari ibyo bari gutegura bitararangira ngo ntacyo yatangaza muri aka kanya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jo5 years ago
    Yebabaweeeeeee irushanywa risubiye mumaboko ya ISHIMWE DIEDONNE ntaho muvuye ntaho mugiye kuko uwo diedonne niwe wica agakiza . Hatorwa uwo ashaka.





Inyarwanda BACKGROUND