RFL
Kigali

APR FC yabanje kunyagira Etincelles FC mbere yo kugaruka i Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/10/2018 14:24
0


Ikipe ya APR FC iheruka gutwara igikombe cya Super Cup 2018 itsinze Mukura Victory Sport ibitego 2-0 mu mukino wakiniwe kuri sitade Umuganda tariki ya 6 Ukwakira 2018, yanyagiye Etincelles FC ibitego 3-0 mu mukino wa gishuti wakinwe kuri uyu wa Gatatu.



Ni umukino wa gishuti wasanze n’ubundi APR FC ikiri mu karere ka Rubavu nyuma yo kuhatwarira igikombe kiruta ibindi mu Rwanda. Buregeya Prince Aldo myugariro wa APR FC akaba na kapiteni w’Amavubi U20, Byiringiro Lague na Nsengiyumva Moustapha nibo batsinze ibitego bya APR FC.

Muri uyu mukino, Petrovic yari yahisemo gukoresha abakinnyi bamaze iminsi batabona umwanya wo kwisanzura mu kibuga dore ko abenshi muri banyiri imyanya bari mu ikipe y’igihugu Amavubi iri muri Guinea.

11 ba APR FC babanje mu kibuga bakina na Etincelles FC 

Mu izamu hari harimo Ntaribi Steven, ba myugariro bari Rukundo Denis aca iburyo, Ngabonziza Albert wari kapiteni agaca ibumoso mu gihe Buregeya Prince yari mu mutima w’ubwugarizi.

Hagati mu kibuga harimo Nkizingabo Fiston yacaga iburyo, Nshimiyimana Amran na Itangishaka Blaise bagakina hagati mu kibuga nyir'izina naho Sekamana Maxime agaca ibumoso. Sugira Ernest yatahaga izamu aciye hagati, Issa Bigirimana agaca iburyo mu gihe Nsengiyumva Moustapha yacaga ibumoso.

Ikipe ya APR FC iragera mu mujyi wa Kigali ku mugoroba w’uyu wa Gatatu kugira ngo ikomeze imyitozo yitegura shampiyona y’umwaka w’imikino 2018-2019 aho igomba gutangira yakira Amagaju FC kuwa 19 Ukwakira 2018 kuri sitade ya Kigali.

APR FC irakomereza gahunda zayo i Shyorongi yitegura Amagaju FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND