RFL
Kigali

Miss Shanel ari mu itsinda ryataramiye abitabiriye inama ya OIF iri kubera muri Armenia-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/10/2018 12:02
1


Nirere Shanel cyangwa se Miss Shanel nk'uko yamamaye muri muzika y'u Rwanda muri iyi minsi ari kubarizwa muri Armanie aho yagiye gutaramira abitabiriye inama ya OIF (Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa). Iyi nama itegerejwemo n'amatora ashobora gusiga Minisitri Louise Mushikiwabo abaye umuyobozi w'uyu muryango.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ukwakira 2018 abitabiriye iyi nama bataramiwe n'abahanzi banyuranye barimo Nirere Shanel cyangwa se Miss Shanel wagombaga gutaramira abitabiriye iyi nama. Uyu muhanzikazi aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko ashimishijwe no kuba ari muri Armanie aho yagiye gutaramira abitabiriye iyi nama igomba kuzaberamo amatora azasiga hamenyekanye umuyobozi mushya w'uyu muryango.

Miss Shanel

Minisitiri Mushikiwabo Louise ari mubitabiriye iyi nama cyane ko ari no mu bakandida biyamamariza kuyobora uyu muryango

Nirere Shanel yari yahagurukanye mu Bufaransa n'itsinda ry'abacuranzi be bamaze kumenyerana bamufashije gususurutsa abantu mu ndirimbo zinyuranye zirimo iyo yise 'Igisingizo' iyi ikaba indirimbo aheruka gukora itaka ubwiza bw'igihugu cye cy'u Rwanda. iyi nama ihuje abahagarariye ibihugu byose bigize uyu muryango mpuzamahanga w'abakoresha ururimi rw'igifaransa izarangira hatowe umuyobozi wawo mushya aho Louise Mushikiwabo ari mu bakandida bari guhatanira uyu mwanya uzatangwa nyuma y'amatora azaba tariki 12 Ukwakira 2018.

Miss Shanel

Abantu benshi bari bitabiriye iki gitaramo

Miss Shanel

Miss Shanel

Miss Shanel n'iri tsinda mu bahanzi bazataramira abitabiriye iyi nama mu minsi itatu bagaragaza ubwiza bw'umuco nyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Happy 5 years ago
    Bayita Itamu cg cape eland





Inyarwanda BACKGROUND