Muri iyi minsi imwe mu ndirimbo z'umuhanzi Lil G zigezweho ni iyitwa Like a Queen yakoranye na Christopher, iyi ndirimbo ikunzwe nabatari bake, kuri ubu uyu muhanzi ari mu myiteguro yo gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo asa nayamaze kurangira dore ko yatangiye gushyira hanze icyakora aya mashusho akaba atagaragaramo Christopher bayikoranye.
Nyuma yo kumenya ko uyu muhanzi ari mu myiteguro yo gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo atagaragaramo Christopher twifuje kumenya icyabaye ngo ntagaragaremo. mu kiganiro na Lil G yabwiye Inyarwanda.com ko ibyabaye atari uko Christopher yanze kujya mu mashusho y'iyi ndirimbo nkuko nkuko yari abibajijwe,Lil G yatangaje ko kuba indirimbo igiye kujya hanze itagaragaramo Christopher ariko yabipanze ndetse nawe babiganiriye.
Uyu muhanzi yabwiye Inyarwanda.com ati " Indirimbo yari iyanjye nyuma yuko igiye hanze twaganiriye na Christopher mubwira ko hari uburyo ntekereza nakora amashusho yayo kandi yarabyemeye. ntagishya kuko njye na Christopher ntabwo turi itsinda kandi no mu matsinda bishobora kubaho bitewe nimpamvu niko nabitekereje kandi niko nabikoze cyane ko indirimbo ari niyanjye."
Lil G yabwiye Inyarwanda.com ko yahisemo gukorana indirimbo na Christopher ariko afata icyemezo ko batakorana amashusho kuko kubwe yumvaga ariko yabishakaga, yabwiye umunyamakuru ko yabivuganye na Christopher na mbere hose ku buryo we ntakibazo yigeze abigiraho cyane ko nk'umuhanzi abyumva cyane kurusha undi wese.
Lil G niwe wenyine uzaba agaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo 'Like a Queen'
TANGA IGITECYEREZO