RFL
Kigali

The Mirror Hotel yateguye igitaramo ‘Silent Disco’ & Pool Party’ cyizitabirwa n'ibyamamare n’aba Dj bakomeye

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/10/2018 9:39
0


Silent Disco ni igitaramo cyitabirwa n'abambaye 'Ecouteurs' aho baba bumva indirimbo zivangavangwa n'aba Dj batandukanye. Ni igitaramo gikunzwe n’umubare munini w’abakunzi ba muzika. Igitaramo nk’iki kigiye kongera kubera muri Kigali.



Mu rwego rwo gushimisha abakunda Silent Disco, The Mirror Hotel iherereye i Remera mu mujyi wa Kigali yabateguriye igitaramo gikomeye yise ‘Silent Disco’ & Pool Party’. Ni igitaramo cyatumiwemo abantu b’ibyamamare batandukanye ba hano mu Rwanda biganjemo abahanzi n'abakinnyi ba filime ukongeraho n’aba Dj bakomeye bazaba bavangavanga imiziki.

Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 12/10/2018 kibere muri The Mirror hotel kuva Saa Cyenda z’amanywa kugeza mu rucyerera rwo ku wa Gatandatu. Kwinjira ni ibihumbi bitanu ku bantu bose (5,000Frw).  Akarusho ku bazitabira iki gitaramo, ni uko bazaba bemerewe koga ku buntu muri piscine ya The Mirror hotel.

Nkurikiyinka Bosco uzwi nka The Best manager, umwe mu bakozi ba The Mirror hotel yateguye iki gitaramo yabwiye Inyarwanda.com ko muri icyo gitaramo hazaba hari abantu benshi b’ibyamamare bazaba bahasohokeye ndetse ngo hazaba hari abanyamujyi benshi. Ati: Hazaba hari aba Dj bakaze, aba stars benshi bazaba bahasohokeye, abanyamujyi benshi bazaba bahasohokeye, bizaba bishyushye.

Silent DiscoThe Mirro HotelSilent Disco

Ni igitaramo cyizitabirwa n'aba Dj batandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND