RFL
Kigali

Ikigega cy'imari ku isi FMI cyaburiye abantu ko intambara mu bucuruzi y'Amerika yatuma isi icyena kurushaho

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:10/10/2018 11:41
0


Ikigega cy'imari ku isi kiratabaza ko intambara mu bucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'u Bushinwa ishobora gukururira isi ubukene buherekejwe n'ubugome.



Ikigega cy'imari ku isi FMI gisanzwe gikora ubusesenguzi ku bukungu mu bihe bitandukanye no mu bihugu bitandukanye. Mu busesenguzi bacyo bushya ku ntambara y'ubukungu hagati y'ibihugu by'ibihangange bwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'u Bushinwa, FMI itangaza ko iyi ntambara ikomeje gukara ishobora gushegesha ubukungu bw'isi bikagorana kubuzahura.

Maurice Obstfeld, ukuriye itsinda ry'ubukungu muri iki kigega, yavuze ko izindi nzitizi mu bucuruzi zashyirwaho zagira ingaruka no mu ngo z'abantu, mu bikorwa by'ubucuruzi no ku bukungu bw'isi bihereye ku batuye ibihugu byombi ariko bikazagera no bindi bihugu bisanzwe bihahirana n'ibi bihugu byombi. Yagize ati:"Igenamigambi mu bucuruzi rijyana n'ibiri kubaho muri politiki kandi politiki ikomeje kuzamba mu bihugu byinshi - ibintu biteye izindi mpungenge."

 

Christine Lagarde, umuyobozi w'ikigega cy'isi cy'imari

Christine Lagarde, umuyobozi w'ikigega cy'imari ku isi FMI

Ubushinwa buherutse gutangaza imisoro mishya ku bicuruzwa biva muri Amerika ingana na miliyari 60 z'amadolari y'Amerika. Ni imisoro ku bicuruzwa birimo n'umwuka karemano uhindurwamo igisucyika utunganyirizwa muri leta zizwiho gushyigikira Perezida Donald Trump w'Amerika.

Mu bihe bishize kandi mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Bwana Trump yaburiye Ubushinwa, abushinja gushaka kwivanga mu  mu matora rusange yimirije muri Amerika bwifashishije intwaro y'imisoro. Perezida Trump ayagize ati Yagize ati:"Hazabaho kwihimura mu bukungu cyane kandi kwihuse abahinzi bacu, aborozi cyangwa abakozi bo mu nganda nibaramuka bibasiwe!"

 

Mu kwezi gushize kwa cyenda, Amerika yatangiye gusoresha imisoro ingana na miliyari 200 z'amadolari y'Amerika ku bicuruzwa biva mu Bushinwa. Ikigega cy'isi cy'imari cyatangaje ko kuri ubu ubukungu bw'isi byitezwe ko buziyongera ku gipimo cya 3.7% muri uyu mwaka wa 2018 no mu mwaka utaha wa 2019. Ni igipimo kiri hasi y'icyari cyitezwe cya 3.9% iki kigega cyari cyatangaje mu kwezi kwa karindwi.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND