RFL
Kigali

Mani Martin yasubije umufana wamubajije akomeje niba ari ‘umutinganyi’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/10/2018 17:55
1


Umuririmbyi Maniraruta Martin wamamanye nka Mani Martin yatanze umwanya ku bafana be bamukurikira ku rubuga rwa Instagram abasaba kumubaza icyo bashaka. Umwe mu bafana be yahise amubaza niba ari ‘umutiganyi’.



Mani Martin ni umwe mu banyamuziki bakunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Uyu munsi yanditse kuri Instagram abwira abafana be ko afite umwanya wo kuganira nabo bityo ko buri wese ahawe ikaze ku cyibazo cyose yakwifuza kumubuza.

Yagize ati:“Uyu munsi ushobora kumbaza ikibazo cyose cyikuje mu bitekerezo wumva wambaza. Ndaza kuba nsubiza ibyo mumbaza hano kuri Instagram, ibibazo bishingiye ku mwuga byimirijwe imbere. Murakoze.” Nyuma yo kwandika ubu butumwa, bitunguranye umwe mu bafana ukoresha amazina ya ‘fellainiemperor16’ yahise abaza Mani Martin niba ari ‘umutinganyi’. 

Mani Martin

Mani Martin yabajijwe niba ari 'Umutinganyi'

Uyu mufana yabanje kwisegura, abwira Mani Martin ko ‘yihanganira kuba amubajije iki kibazo kuko ngo abimaranye igihe’. Yagize ati “Ikibazo ngiye kukubaza niba kiri bukubangamire unyihanganire ariko nifuza kumenya ukuri ku byo njya nkwibazaho...Rero ikibazo cyanjye ni iki? Uri umutinganyi? Nsubiza kuko mfite uburenganzira bwo ku kubaza icyo nshaka.”

Atazuyaje, Mani Martin yavuze ko ari umuntu usanzwe nk’ababyeyi be. Yabwiye uyu mufana we ko nta kibazo kimubangamira kuko ari we watanze uburenganzira. Yagize ati “Oya nta kibazo kimbangamira rwose humura. Ni njye wabasabye ko mumbaza rwose kandi nemeye no gusubiza uri bubaze wese. Nsubiza ikibazo cyawe “Ntabwo ari ukuri” Ndasanzwe nka Data na Mama.”

Mani Martin ni umuhanzi Nyarwanda watangiriye umuziki akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ubu arabarizwa mu muziki wa ‘Secular’ cyane cyane mu njyana ya Afrobeat nk’injyana ya Kinyafurika. Magingo aya ari mu bahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Musoni Peter5 years ago
    ibyobiramureba, uretseko ababa star bibavugwaho aribeshi , kdi ntanduru ivugira ubusa nibaribyo nabasabira guhura na Yesu akabakiza icyocyorezo kuko nacyo kirikumara beshi kdi rwihishwa





Inyarwanda BACKGROUND