RFL
Kigali

Winner yakoze amashusho y’indirimbo ‘Super Woman’ yakoranye na Gabiro Guitar-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/10/2018 17:39
0


Umuhanzi Gitego Cedrick uzwi nka Winner yakoze amashusho y’indirimbo yise ‘Super Woman’ yahuriyemo na Gabiro Guitar. Yatangaje ko ari yo mashusho y’indirimbo ya mbere akoze nyuma y’imyaka icumi akora umuziki.



Winner avuga ko indirimbo ya mbere yayikoze muri 2006. Nyuma y’aho yaje gukomereza amashuri ye mu Buhinde ari naho yamurikiye alubumu ya mbere. Yavuze ko yagarutse mu Rwanda, agakorana indirimbo na Social Mula yise ‘Selector’. Yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo nshya yise ‘Super Woman’ ikubiyemo ubutumwa bushushanya inzira y’umugore utangaje mu rukundo, uhindura ubuzima bw’uwo bakundana.

winner

Winner yahereye ku ndirimbo ‘Super Woman’ akora amashusho yayo nyuma y’imyaka 10 akora umuziki

'Super Woman' yashyize hanze, amajwi yayo yatunganyijwe na Pacento ndetse na Vicky. Ni mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Bob Chris.

REBA HANO INDIRIMBO 'SUPER WOMAN' YA WINNER NA GABIRO GUITAR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND