RFL
Kigali

Ivan Minnaert yashyize hanze ibiganiro yagiranye n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports bavuga ku mwenda bamurimo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/10/2018 10:28
7


Ivan Minnaert Umubiligi watoje ikipe ya Rayon Sports kuva muri Gashyantare kugeza muri Nyakanga 2018, kuri ubu nta kindi kintu gikomeye ahuriraho na Rayon Sports kitari ukubishyuza amafaranga avuga ko bamurimo mu gihe bamaranye.



Nyuma y'uko uyu mugabo yirukanwe muri Rayon Sports tariki ya 20 Nyakanga 2018, Ivan Minnaert yakomeje kwishyuza mu bayobozi b’iyi kipe mbere y'uko abonye ko bitoroshye agahita ashaka uwo kumuhagararira mu mategeko ndetse wanamaze kwandika ibaruwa irega Rayon Sports muri FERWAFA, iyi baruwa ikaba yarakiriwe kuwa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018.

Nyuma y'uko FERWAFA yakiriye iyi baruwa bakanasinyaho ko bayibonye, Ivan Minnaert yahise ashyira hanze ikiganiro yagiranye n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports batera amahane ku kijyanye no kuba uyu Mubiligi yarahisemo kugana mu nzira z’amategeko. Uyu muyobozi tutifuje kugaragaza amazina yavugaga ko Minnaert natitonda amafaranga ashaka atazayabona kuko ngo uyu muyobozi afite ubushobozi bwo gukora raporo ituma umwenda Rayon Sports ifitiye Minnaert uburizwamo.

Ibiganiro bya Minnaert n'umwe mu bayobozi ba Rayon Sports

Rayon Sports

Ibiganiro bya Minnaert n'umwe mu bayobozi ba Rayon Sports 

Magingo aya iyo uteranyije amafaranga atandukanye Ivan Minnaert abaza Rayon Sports harimo imishahara y’amezi abiri, uduhimbazamusyi, indishyi z’akababaro, kubangamirwa kw’amasezerano yari afitanye na Rayon Sports n’ibindi bitandukanye, usanga bigera mu bihumbi 53 by’amadolari ya Amerika (53.000 US$) angana na miliyoni 45 n'ibihumbi 580 by'amafaranga y'u Rwanda (45.580.000 FRW).

Me Mulindahabi Jean Olivier uhagarariye Minnaert mu mategeko yandikiye FERWAFA arega Rayon Sports

Me Mulindahabi Jean Olivier uhagarariye Minnaert mu mategeko yandikiye FERWAFA arega Rayon Sports

Ivan Minaert avuga ko mu Rwanda ahafite impamvu nyinshi zizatuma ahagaruka

Ivan Minnaert arishyuza Rayon Sports arenga miliyoni 45 z'amafaranga y'u Rwanda (45.580.000 FRW)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alice5 years ago
    hhhhaaaa. nayabakuremo karekezi olivier atarateramo. Muvunyi yiyibagije aho ikibazo cya Roul yateje cyari kigeze iyi equipe. hhhhaaa
  • Shyaka5 years ago
    Aya si amafaranga yananira abarayons, dupfa kuba tudasabiriza ngo baduhe ku misoro
  • hey5 years ago
    uyu mugabo ntabwenge agira namba, mbanumva icyamudushyira hagati buri mufana wa rayon akamurya inkonji kuko nubwo ari umuzungu ariko arutwa nabanyafurika, muri rusange na Bekeni aramuruta,ababirigi bafite uburambe mukubiba amacakubiri, reba igihe gito yamaze icyo yakoreye ekipe yacu!ntibazayamuhe wenda ikipe yacu bazayimanure mucya 2
  • karenzi5 years ago
    Nonese wowe wiyise Alice, urabona ariya ari amafaranga menshi cyane rayon sport twabura? Ikibazo nukumenya niba koko ayakwiye, cyane ko yahagaritswe kubera amakosa yakoze kandi ibyamykorewe birateganijwe mumasezerano ye. Rero twitonde tutaza gukosa, ibyo kuvuga ngo Muvunyi na Roul, ninkuko wavuga ngo ko wigeze gutongana numugabo wawe ngo none muhagaritse kubana, ntabwo muvunyi yari kwishingira amavuti ya Mineart ngo kubera ko habayeho ikibazo cya Raoul. Ntabitarangira, ninvura irahita ikanagwa, amaherezo hazibazwa impanvu uyu mugabo Mineaet ahora mumanza nubihugu bitandukanye
  • serieux 5 years ago
    mbemereye inkunga
  • nkiko5 years ago
    karekezi na Hey mwese ubanza mutazi agaciro k'amafranga..ese ariya anyabakamamo muzaba mwinjije?ahubwo mube mufata credit nayo mutazi aho muzakura muyishyura.naho kuvugako atabananira byo ntayetekuki c mutayamuhaye ataritabaza inkiko?na Karekezi Olivier araje atezemo ubundi mugashinge.ntacyo ariko abanyonzi twiteguye kubatera inkunga cg muzafate muyo mudukata
  • true5 years ago
    ufite ikibazo ..wowe wiyise "hey" (ngo nubwo ari umuzungu ariko arutwa nabanyafurika)iyi myunvire niyinjiji..ninacyo nfa nabarayon benshi(si bose).ninde wakubwiye ko abazungu baruta abanyafurika?cg kuba arumuzungu bivuzeko uba uri umuhanga kurusha abanyafurika?ubwo nubujiji





Inyarwanda BACKGROUND