iTel
Kigali

Umuyobozi wa Mercedes Benz Fashion Week yamamaye cyane muri Ghana yaje i Kigali mu kureba uko bakorera iki gikorwa mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/10/2018 8:53
0

Muri iyi minsi ku Isi kimwe mu bitaramo bigezweho ni ibitaramo byo kumurika imideri. Kimwe mu bitaramo bikomeye byo kumurika imideri bibera muri Afurika ni ikizwi nka Mercedes Benz Fashion Week, iyi ikaba imaze imyaka itanu ibera muri Ghana. Kuri ubu umuyobozi wayo ari mu Rwanda aho aje kureba uko bakorera iki gikorwa i Kigali.



Raji Gedeon akigera i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ukwakira 2018 yatangarije Inyarwanda.com ko aje mu Rwanda muri gahunda ye nshya yo kureba uko bakwagura Mercedes Benz Fashion Week ikabera no mu bindi bihugu bya Afurika cyane ko yamaze gushinga imizi muri Ghana. Uyu mugabo yabwiye Inyarwanda.com ko aje mu Rwanda kwirebera aho imyiteguro ya Mercedes Benz Fashion Week i Kigali igeze cyane ko hari ikipe iri gutegura iki gikorwa.

Raji Gedeon yabwiye Inyarwanda.com ko ari ubwa mbere aje mu Rwanda ariko akurikije amakuru yajyaga yumva, avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo gukoreramo ubucuruzi akaba ari yo mpamvu nka Mercedes Benz Fashion Week bahisemo kuza gukorera iki gikorwa mu Rwanda. Akigera i Kigali yakiriwe n'ikipe ya FCC Productions ari nayo izategura Mercedes Benz Fashion Week i Kigali.

Mu kiganiro n'umuyobozi wa FCC Productions yadutangarije ko muri iyi minsi batangiye imyiteguro yo gukora iki gitaramo bateganya ko kizaba umwaka utaha muri Gicurasi 2019, aha akaba avuga ko imyiteguro bayitangiye kare kugira ngo igikorwa bazakora kizabe gitandukanye n'ibindi byose bikunze kubera mu Rwanda.

Uyu muyobozi wa Mercedes Benz Fashion Week, Raji Gedeon avuga ko mu gihe agiye kumara mu Rwanda hari abantu banyuranye bagiye kugirana ibiganiro cyane ko bari mu myiteguro yo gukora iki gitaramo bwa mbere mu Rwanda. U Rwanda rugiye kuba igihugu cya gatatu kigiye kwakira Mercedes Benz Fashion Week nyuma ya Ghana aho cyamaze gushinga imizi ndetse na Afurika y'Epfo aho iki gikorwa gisa n'icyahagaze.

Mercedes Benz Fashion Week

Uwa kabiri uturutse i bumoso niwe Raji Gedeon umuyobozi wa Mercedes Benz Fashion Week ubwo yari akimara kugera i Kigali

Mercedes Benz Fashion Week

Raji Gedeon umuyobozi wa Mercedes Benz Fashion Week muri Ghana arikumwe na Danny umuyobozi wa FCC Production igiye gutegura Mercedes Benz Fashion Week i Kigali

Mercedes Benz Fashion Week

Raji Gedeon umuyobozi wa Mercedes Benz Fashion Week ubwo yari ageze i Kigali yari yateguriwe imodoka ya Benz yo kugendamo

Mercedes Benz Fashion Week

Bafatanye ifoto y'urwibutso






Umwanditsi

Emmy Nsengiyumva

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS