RFL
Kigali

Urubuga nkoranyambaga rwa Google+ rugiye gufungwa nyuma y’aho amakuru y’abarukoresha ashyizwe ku karubanda

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:9/10/2018 8:40
0


Sosiyete ya Google igiye gufanga urubuga nkoranyambaga rwayo Google+ nyuma y’aho amakuru y’abakoresha uru rubunga nkoranyambaga ashyizwe ku karubanda kandi bari bayizeyeho kubabikira amakuru y’ubuzima bwabo bwite mu ibanga rikomeye.



Sosiyete ya Google yemera ko kuri ubu amakuru ya bamwe mu bakoresha uru rubuga rwa Google+ atakibonwa na ba nyir’ubwite gusa ahubwo n’abandi bantu ku ruhande bashobora kuyakoresha uko babishaka. Abagera ku bihumbi 500 ni bo bagezweho n’iki kibazo.

Ikinyamakuru the Wall Street Journal kivuga ko Sosiyete ya Google yari izi iki kibazo kuva mu kwezi kwa 3 kwa 2018, ariko ntigire icyo ibikoraho, gusa Google yemeza ko iki kibazo kitari gikomeye ku buryo yari guhita igitangariza abakiriya bayo.

Google yemeje ko igiye gufunga urubuga nkoranyambaga rwayo Google+

Si ubwa mbere Google+ ivuzweho guhomba

Kuva mu mwaka wa 2011 yashingwa urubuga nkoranyambaga rwa Google+ rwavuzweho guhombywa n’urubuga rwa Facebook ku isoko ry’ihangana, none iryavuzwe riratashye. Nubwo urubuga nkoranyambaga rwa Google+ rugiye gufunga, Google yemeza ko izakomeza gutanga serivisi z’urubuga rwa Google+ kuri kompanyi z’ubucuruzi zikirukoresha.

Google yakunze kunengwa kandi kudatanga amakuru ahamye ku mikoreshereze y’urubuga rwa Google+, kuri iyi nshuro birasa nk'aho Google igiye kwingingira abantu guhabwa aya makuru. Kugeza ubu kandi abakoresha uru rubuga Google+ baragabanutse n’abarukoresha ku kigero cya 90% ntibarenza igihe cy’amasegonda 5 bakiruriho. Ni mu gihe n’imigabane Google yahombye ku kigero cya 1.3 %.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND