RFL
Kigali

Wari uzi ko zimwe mu nyungu zo gukundana n’umuntu uba kure yawe harimo ko urukundo rwanyu rukura kurushaho?

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:9/10/2018 9:02
0


Birashoboka ko nawe waba utekereza ko bigoye kuba mu rukundo ku bantu bataba ahantu hamwe, umwe aba kure y’undi. Nyamara ni nawo mugisha ndetse n’urukundo rubaho ruryoshye cyane. Ubu uhise wibaza ngo ibyo bishoboka bite se?



Kubyibaza birumvikana cyane kuko ni bake babyuva, ariko ukuri guhari ni uko urukundo rw’abantu batari kumwe, bataba hamwe, umwe aba kure cyane y’undi nko mu bihugu bitandukanye ruba rwiza cyane kuruta urw’abahorana. Ni ubushakashatsi butandukanye ndetse n’ubuhamya bwa bamwe mu babayeho ubwo buzima byabigaragaje.

Yego urukundo hagati y’umukobwa n’umuhungu bataba hamwe rugira imbogamizi nyinshi, nko kwibaza uko rwakomera mutabonana, gukumburana ntimubonane, kutagira ibihe bihagije muri kumwe n’ibindi. Ariko hifashishijwe iterambere mu by’ikoranabuhanga ririho ubu ritandukanye no hambere, uru rukundo rusigaye rubaho cyane rukanakomera hatitawe ku kuba umwe ari kure y’undi. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe inyungu 8 zo gukundana n’umuntu mutaba hamwe, umwe ari kure y’undi.

1.Murushaho guhana agaciro

Yego ni byiza kuba hafi y’umukunzi wawe, ariko iyo bibayeho ko umwe ajya kure y’undi cyangwa se mwese mukajya kure umwe ukwe undi ukwe mukaba mwamara igihe kinini mutabonana cyane bituma buri wese yiga guha agaciro cyane mugenzi we bityo ibihe bagira bari kumwe ntabipfushe ubusa. Bituma buri wese abona ko kuba kumwe ntako bisa maze akubaha cyane mugenzi we kurushaho. Ibi bikomeza urukundo rwanyu.

2.Mubwirana byose

Kuba umwe yaba hafi y’undi cyane, bituma hari utwo umwe atitaho cyane yumva ko ari duto. Ariko iyo umwe ari kure y’undi, usanga akanini  n’utuntu duto twose mutubwirana kuko umwe aba yumva ashaka kuba mu buzima bw’undi cyane kandi muri byose. Kumubwira utuntu twose, n’udukorwa duto waba ugiye gukora n’iyo byaba ari ukujya kunywa icyayi, kujya guhaha…bituma mwumva mubanye hafi cyane kurushaho kandi bigakomeza urukundo cyane.

3.Muvugana cyane kurushaho

Yego n’abataba kure y’abakunzi babo baravugana ariko ku baba kure yabo byo biba birengeje kuko mu kuvugana niho bavuganira nyine, guhura biba bitoroshye cyangwa se bitanashoboka. Rero itumanaho ribuze burundu, bimwe cyangwa byose byanahagarara kuko ni cyo baba bakoresha mu rukundo rwabo. Bamwe bakunze kubyita (Online Service). Nk’umuntu uri mu rukundo hari ibyiyumvo uba ufite, hari ibyifuzo uba ufite ndetse n’ibitekerezo runaka, none utabivuze ngo ubibwire umukunzi wawe se yabimenya gute? Kwifunga mu mutima byagufasha iki? Kandi se ni hehe handi ufite ho kubivugira atari ukwifashisha itumanaho kuri ubu ko risigaye rinoroshye cyane?

Hari ubwo bamwe twiyibagiza akantu gato twagereranya n’itegeko ryo kubana hafi, kuko muri kumwe ushobora kumenya icyo ashaka kuvuga urebeye ku ko ameze ariko mutari kumwe bisaba ko muvugana cyane kandi kenshi ndetse ni n’umuco mwiza ku bakundana ntacyo kwicuza ku mpande zombi.

4.Uba wigenga unigira bisesuye

Uri mu rukundo ushobora gusa n’ufungiranye ahantu kuko uwo muri kumwe ashobora kukubuza ubwinyagamburiro. Ibi rero mu rukundo rw’abataba hamwe by’igihe kirekire, umwe ari kure y’undi, biguha ubwigenge busesuye no kwifatira imyanzuro akenshi. Gusa kuko uba wita ku bitekerezo by’umukunzi wawe umugisha inama akenshi. Rero iyo ubashije kubaho wigira, wihaza uri wenyine, bigufasha kuzubaka neza kuko mubaye babiri hari ibyoroha kurushaho.

5.Uba wumva urukundo rwanyu rutekanye cyane

Hari abumva ko kuba kure y’umukunzi biteza ikibazo cyo kumva ko nta mutekano uhagije uhari no guhemukirana bifata intebe. Nyamara akenshi, ikinyuranyo cy’ibyo ni cyo kibaho kuko urukundo rw’abari kure y’abakunzi babo, kuko baba bazi ko batari kumwe, igihe babonye cyose bakimara bavugana, bakabwirana gahunda zabo zose bituma aho bari hose baba bameze nk’abari kumwe. Rero ibyo bituma bumva ko batagomba kwitwaza intera iri hagati yabo ngo bikorere ibyo bashaka ahubwo bagaha agaciro urukundo bafitanye bakanizerana, bikabarinda guhemukirana. Ntituri buvuge ko byoroshye rwose, biranagoye kandi cyane, ariko iyo mubashije kubitsinda, birema ipfundo rikomeye cyane mu mubano wanyu.

6.Muhora mukumburanye cyane

Aha si na ngombwa ko tugira ibyo dusobanura byinshi kuko umwe aho aba ari hose aba yumva yifuza kubona mugenzi we kuko muba mutabonana uko mubishatse. Ku ruhande rumwe ni umutwaro kandi uremereye, ariko ku rundi ruhande ni byiza kuko umwe aba ukumbuye umukumbuye. Bityo igihe bazabonanira ntibazagifate uko bishakiye.

7.Uba ufite impamvu nyinshi zo kugenda

Niba umukunzi wawe aba mu kindi gihugu cyangwa mu kandi gace ka kure, bituma mwembi mugira impamvu nyinshi zo gutembera cyangwa kugenda. Iyo muhisemo guhurira ahandi hantu hashya kuri mwembi, bituma ibihe mugiranye aho mwahuriye bitazibagirana kuri mwembi. Urugendo rwose mwagira ruba rumeze nk’ukwezi kwa buki kuri mwese! Noneho aje mu gihugu cyangwa mu gace ubamo cyangwa wowe ukajya mu gace abamo, ubifata nk’igitangaza kuko bituma ubona cyangwa we abona ahantu hashya cyane cyane iyo ari ahantu umukunzi wawe akunda cyane.

8.Mugira urukundo kurushaho

Kuko muba muzi neza ko mutazahora mubonana uko mubishatse, buri gihe muteguye guhura mukora ibishoboka byose iyo tariki cyangwa ibyo bihe bikaba iby’urukundo rw’umwihariko cyane. Bibatera guhora mushaka udushya, nko ku munsi w’amavuko n’indi minsi yihariye kuri umwe muri mwe, bituma mugenzi we atekereza cyane agashya yakora ku buryo urukundo rutera indi ntambwe rukanashinga imizi kuko ruba rwungutse ikindi kintu cyo kutazibagirwa.

Ntituvuga ko bitagoye, kuko twaba twigiza nkana, biragoye kuba kure ku bakundana, ariko bikanaba byiza kuko bitanga amahoro n’umwanya mwiza wo kurushaho kwizerana, kuvugana no kubwirana byose by’ukuri. Niho bitandukanira ku baturanye kuko umwe ashobora kugira ibyo ashaka gukinga mugenzi we cyangwa kumva ko bimubangamira kuba bahorana kenshi. Abakundana baba ahatandukanye, icy’ingenzi ni URUKUNDO ruzira uburyarya hagati yabo, kwizerana bisesuye, kubwizanya ukuri kuzuye ndetse no gusenga cyane niba bombi bizera Imana, bakayiha ibyabo ikabyiberamo.

Src: Herbeauty.co






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND