RFL
Kigali

Mutoni Assia wamamaye muri Filime nyarwanda yanenze federasiyo itari kwita ku kibazo cya mugenzi wabo urembye bikomeye-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/10/2018 18:17
0


Muri iyi minsi mu Rwanda cyane cyane mu ruganda rwa filime z'u Rwanda nta kindi kiri kuvugwa kitari uburwayi burembeje uwitwa D'Amour wamamaye cyane mu gukina filime z'u Rwanda. Uburwayi bw'uyu musore bukeneye miliyoni byibuza 20 ngo ajye kwivuza mu Buhinde ariko kubwa Assiah Mutoni ngo asanga Federasiyo iri kurangarana uyu mukinnyi bikomeye.



Mu kiganiro cyihariye Inyarwanda.com yagiranye na Mutoni Assia yinubiye bikomeye uburyo federasiyo ya filime mu Rwanda iri gutererana umukinnyi wa Filime ukomeye mu Rwanda, uyu akaba D'Amour umaze igihe arembye kubera indwara y'impyiko. Kugira ngo akire hakenewe ko ajya kwivuza mu Buhinde aho agomba kwishyura byibuza amafaranga y'u Rwanda miliyoni 20.

Kuri ubu inshuti ze ndetse n'abandi bantu banyuranye batangije ubukangurambaga bwo kumukusanyiriza inkunga yo kuba yajya kwivuza gusa Assia Mutoni we asanga Federasiyo ya filime mu Rwanda yaratereranye uyu mukinnyi cyane ko yakabaye iza mu ba mbere batangiza gahunda zo gushakira ubushobozi no gufasha uyu mukinnyi D'Amour Selemani wamamaye nka Papa Shaffi.

ASSIA

Mutoni Assia avuga ko federasiyo iri kurangarana ikibazo cya D'Amour

Icyakora n'ubwo uyu mukinnyi wa Filime Mutoni Assia yatinyutse kunenga federasiyo ya filime mu Rwanda bo basanga atakabaye abanenga cyane ko bagerageje gufasha uyu mukinnyi uko bashoboye. John Kwezi umuyobozi w'iyi federasiyo akaba yabitangarije Inyarwanda.com mu kiganiro kihariye yahaye umunyamakuru. Avuga ko bakimenya ko D'Amour Selemani arwaye babaye aba mbere mu kumutabariza ngo ababishoboye bamufashe ndetse hari n'ubufasha bwakusanyijwe binyuze muri uko gutabaza kandi kwageze kuri nyir'ubwite.

John Kwezi yongeyeho ko nyuma y'iminsi mike bamaze bamenye ko D'Amour Selemani yasabwe kujya kwivuriza hanze ndetse yabonye ibyangombwa bahise bihutira gushakisha uko nka Federasiyo bamukorera ubuvugizi cyane ko ku bwabo nta mafaranga runaka bafite bamuha. Yatangaje ko mu buryo bunyuze mu nzira zizwi batangiye kuvugana na Minispoc ku buryo bafatanya gukorera ubuvugizi uyu mukinnyi wa Filime muri Minisante akaba yafashwa kujya kwivuza impyiko nk'uko hari abandi iyi minisiteri isanzwe iha ubufasha.

ASSIA

Ubuyobozi bwa Federasiyo buvuga ko bwatangiye gahunda y'ubuvugizi kuri uyu mukinnyi urembejwe n'indwara y'impyiko bunatangaza ko buticaye ubusa

John Kwezi uyobora federasiyo ya filime mu Rwanda asanga uyu mukinnyi wa Filime wavuze ko batari kwita kuri D'Amour Selemani yabitewe n'uko nta makuru yari afite ariko kandi yizeza Inyarwanda.com ko bashatse gukora iki gikorwa kurusha kubivuga, cyane ko ngo byari no kugorana gusobanurira buri wese ko hari ibyo bari gutegura cyangwa bari gukora.

Aha akaba yanaboneyeho guhamya ko na federasiyo bashyigikiye ibitekerezo binyuranye biri gutangwa by'uburyo hakusanywa ubushobozi bwo kuvuza uyu mukinnyi wa Filime ukomeye hano mu Rwanda ariko urembejwe n'indwara y'impyiko. Yatangaje ko igitekerezo cyiza cyose kigamije gufasha uyu mukinnyi bazagishyigikira ariko kugeza ubu bakaba bari gukora uko bashoboye ngo bakorere uyu mukinnyi ubuvugizi kurusha ibindi byose.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUTONI ASSIA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND