Mu mezi ashize nibwo twabatangarije inkuru yuko Anita Pendo atwite kandi ari mu myiteguro yo kwibaruka ubuheta bwe. Aya makuru yaje kuba impamo ahamijwe na nyir'ubwite watangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko atwite kandi yitegura kwibaruka ubuheta. mu ijroro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018 nibwo yibarutse umuhungu.
Amakuru yo kwibaruka ubuheta bwa Anita Pendo yahamijwe na Alphonse Ndanda bamubyaranye. binyujije kuri Instagram yashimiye Imana ko yibarutse umuhungu we wa kabiri, icyakora mu magambo ye uyu mukinnyi w'ikipe ya As Kigali nta byinshi yatangaje. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Anita yibarutse umwana w'umuhungu aho yamubyariye muri bimwe mu bitaro biri i Nyarutarama.
Anita Pendo ni umunyamakuru akaba umushyushyarugamba mu bitaramo binyuranye yewe akaba n'umu Dj ukomeye hano mu Rwanda. Yamamaye cyane kubera akazi k'ubunyamakuru yagiye akora kuva mu myaka itambutse aho kuri ubu uyu mugore ari umwe mu banyamakuru bakunzwe kuri Magic Fm.
Ndanda yashimiye Imana yamuhaye umuhungu wa kabiri
Uyu munyamakurukazi ukunzwe cyane mu Rwanda yibarutse uyu mwana nyuma y'umwaka urenga gato yibarutse imfura ye nayo yabyaranye na Alphonse Ndanda. Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru uyu mubyeyi yari akiri kwa muganga aho yari ari kwitabwaho n'abaganga gusa amakuru ahari akaba ari uko yabyaye neza ndetse n'umwana ameze neza.
TANGA IGITECYEREZO