RFL
Kigali

Anita Pendo yibarutse ubuheta

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/10/2018 23:46
9


Mu mezi ashize nibwo twabatangarije inkuru yuko Anita Pendo atwite kandi ari mu myiteguro yo kwibaruka ubuheta bwe. Aya makuru yaje kuba impamo ahamijwe na nyir'ubwite watangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko atwite kandi yitegura kwibaruka ubuheta. mu ijroro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018 nibwo yibarutse umuhungu.



Amakuru yo kwibaruka ubuheta bwa Anita Pendo yahamijwe na Alphonse Ndanda bamubyaranye. binyujije kuri Instagram  yashimiye Imana ko yibarutse umuhungu we wa kabiri, icyakora mu magambo ye uyu mukinnyi w'ikipe ya As Kigali  nta byinshi yatangaje. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Anita yibarutse umwana w'umuhungu aho yamubyariye muri bimwe mu bitaro biri i Nyarutarama.

Anita Pendo ni umunyamakuru akaba umushyushyarugamba mu bitaramo binyuranye yewe akaba n'umu Dj ukomeye hano mu Rwanda. Yamamaye cyane kubera akazi k'ubunyamakuru yagiye akora kuva mu myaka itambutse aho kuri ubu uyu mugore ari umwe mu banyamakuru bakunzwe kuri Magic Fm.

Anita

Ndanda yashimiye Imana yamuhaye umuhungu wa kabiri

Uyu munyamakurukazi ukunzwe cyane mu Rwanda yibarutse uyu mwana nyuma y'umwaka urenga gato yibarutse imfura ye nayo yabyaranye na Alphonse Ndanda. Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru uyu mubyeyi yari akiri kwa muganga aho yari ari kwitabwaho n'abaganga gusa amakuru ahari akaba ari uko yabyaye neza ndetse n'umwana ameze neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Evariste5 years ago
    Niyonkwe
  • Bebezacash5 years ago
    Anitha nkunda niwonkwe rwose urumuntu wu munyakuri warabivugaga ko utwite nkagirango ni Hit kumbi byari Serie wangu.
  • kkk5 years ago
    felecitation anitha ni mwonkwe imana ibarinde
  • Uwase leah5 years ago
    mwiriw?nimwonkwe kdi musubireyo ntamahwa
  • Claire5 years ago
    Congs Anitha. Imana ikomeze kukwitaho wowe n'umubebe
  • Pretha5 years ago
    Tubahaye impundu, musubireyo nta mahwa. Maman Tiran turakwemera sana, burya umubyizi ni uwa kare. Blessings.
  • Edmond tumukunde5 years ago
    nimwonkwe mwamikazi ubikwiye. Umunyarwandakazi ukwiye ikamba kdi nibyiza wamfura we.
  • dydy5 years ago
    congs ku buheta anita wacu
  • Kanyarwanda5 years ago
    Komeza ushinjagire ushira. Iyaba warakoze ibyo wakoraga ntubyare ibinyendaro nari kwemerako isi yabagore yahindutse. Icyo nkubwiyecyo uzabyicuza; kurera udafite umufasha, sha uzajya ujyamunzu urire amarira agushiremo, ndizerako ubu wanatangiye...





Inyarwanda BACKGROUND