RFL
Kigali

Mbonyingabo Regis yavunikiye mu mukino Musanze FC yanganyijemo na Police FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/10/2018 22:28
0


Mbinyingabo Regis bita Mbostro akaba murumuna wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC, yavunikiye mu mukino Musanze FC akinira yakinaga na Police FC kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018 bakanganya igitego 1-1.



Ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 39’ w’igice cya mbere cyakinwe iminota 40’ nibwo Mbonyingabo Regis yasohowe mu kibuga ateruwe na bagenzi be nyuma yo kugira ikibazo mu ivi ry’iburyo bityo akabura uburyo bwo kwitambutsa.

Nyuma yo kugera hanze y’ikibuga, Mbonyingabo Regis yabwiye INYARWANDA ko yababaye mu ivi ndetse ko yumvishe imitsi ihuza igice cy’epfo n’icya ruguru y’ivi yikanga.

“Imitsi yatatse numva kuko ubu ndumva ivi risa naho ryatandukanye. Ejo (Kuwa Gatandatu) nibwo abaganga b’ikipe bazampa igisubizo cyangwa nkazajya ku bitaro bikuru bya Ruhengeli (Musanze) kugira ngo bandebere uko byifashe namenye niba nabagwa”. Mbonyingabo

Mbonyingabo Regis myugariro wa Musanze Fc wavuye muri Etincelles FC

Mbonyingabo Regis myugariro wa Musanze Fc wavuye muri Etincelles FC

Muri uyu mukino, ikipe ya Musanze FC niyo yafunguye amazamu itsindiwe na Imurora Japhet, igitego cyishyuwe na Hakizimana Kevin bita Javier Pastole wa Police FC.

Ubwo Mbonyingabo yari aryamye hasi

Ubwo Mbonyingabo yari aryamye hasi 

Bagenzi be bamuteruye bamujyana hanze

Bagenzi be bamuteruye bamujyana hanze 

Mbonyingabo Regis ukina inyuma ahagana iburyo ni umwe mu bakinnyi bashya mu ikipe ya Musanze FC bayigezemo muri iri soko ry’igura n’igurisha. Uyu musore yaje avuye muri Etincelles FC cyo kimwe na Kayigamba Jean Paul na Gikamba Ismael.

Guhagarara byari ikibazo gikomeye

Guhagarara byari ikibazo gikomeye

Mbonyingabo Regis hanze y'ikibuga bamushyizeho urubura

Mbonyingabo Regis myugariro wa Musanze Fc wavuye muri Etincelles FC

Mbonyingabo Regis myugariro wa Musanze Fc wavuye muri Etincelles FC

Mbonyingabo Regis hanze y'ikibuga bamushyizeho urubura 

Ubwo Mbonyingabo yishyushyaga mbere y'umukino

Ubwo Mbonyingabo yishyushyaga mbere y'umukino 

Musanze FC

Mbonyingabo Regis (Uwa 2 uva ibumoso mu bahagaze)  yari muri 11 babanje mu kibuga 

 PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND