RFL
Kigali

BBOXX Rwanda yasoje icyumweru cyahariwe kwita ku bakiriya yitura umwe bakiriya b’akadasohoka-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/10/2018 22:27
0


BBOXX Rwanda Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi hakoreshejwe imirasire, yasoje icyumweru cyahirwe kwita ku bakiriya ishima umwe mu bakiriya bayo ubarizwa mu Ntara y’Amajyepfo ukomeje gukoresha serivisi zabo ubutitsa.



Buri mwaka BBOXX Rwanda itegura icyumweru cyo kwegera abakiriya, bakabasobanurira imikorere y’abo bakanabegereza serivisi zabo batanga. Uyu mwaka begereye abakiriya babo, banatanga amashimwe ku bakiriya babo babarizwa mu Ntara zitandukanye zigize u Rwanda bagiye bitwara neza kuva batangiye gukorana nabo kugeza ubu.

Iraduun

Iradukunda wahembwe Telephone(Y3) yavuze ko amaze imyaka ibiri ayobotse BBOXX RWANDA

Iradukunda utuye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo wahawe igihembo cya Telephone igezweho (Smart Phone) yabwiye INYARWANDA ko amaze imyaka ibiri akoresha ibikoresho bya BBOXX Rwanda. Ngo byaramurenze ubwo yahamagarwa n’umukozi wa BBOXX Rwanda amubwira ko yatsindiye telephone.

Yavuze ko mu myaka yose amaze akorana BBOXX Rwanda yishyura neza buri serivisi zose asabwa kandi ko yitabira buri gihe gukoresha serivisi zabo n’ibindi byose BBOXX Rwanda ikora. Yagize ati “Bafite serivisi nziza. Mu mitangire, iyo ugize ikibazo uburyo bakwitaho ntacyo nabanenga.”

Bisangwa

Bisangwa Redempta Ushinzwe gukurikirana uko abakiriya bakirwa muri BBOXX Rwanda

Bisangwa yavuze ko muri iki cyumweru bashimira byumwihariko abakiriya babo bakomeje kubana nabo. Yavuze ko hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo no gushimira abakiriya bitwaye neza. Yagize ati “Mu majyaruguru, Uburasirazuba, Uburengerazuba twahisemo abakiriya beza. Abakiriya bose ni beza ariko hari babakiriya batangiranye na BBOXX Rwanda bakomeza kwishyura kandi mu gihe cyiza. Rero twarabashimiye.”

Yavuze ko abakiriya babo babashimiye uko bakomeje gukorana nabo umunsi ku wundi. Avuga ko mu ntego bafite harimo ‘guha agaciro abakiriya’ kuko aribo batuma BBOXX Rwanda ikomeza kubaho.

Bwana

Umuyobozi Mukuru wa BBOXX Rwanda, Bwana David Easum

David yashimye ko iki cyumweru cyagenze neza kuva batangiye kugeza ubu. Yavuze ko bashishikajwe no gukomeza gukorera neza abakiriya babo.

Avuga ko bagiye gukomeza gushyira imbaraga muri serivisi ndetse n’ibindi bagenera abakiriya. Yagize ati “Iki cyumweru cyagenze neza ndashimira buri wese wabigizemo uruhare. Turakomeza gukorere neza abakiriya. Nishimira ko nyobora kompanyi ikomeza kwaguka. Dufite intego ebyiri tugenderaho arizo ‘ gukomeza gukora ibyiza ku banyarwanda’ , gukora neza kandi ku cyigero cyiza kuburyo buri wese atwiyumvamo.”

Kugeza ubu BBOXX Rwanda imaze kugira abakiriya bangana n’Ibihumbi 45 mu gihugu hose. Bavuga ko ubu bashishikajwe no gukomeza guhindura ubuzima bw’abaturwanda bisunze icyerezo cy’u Rwanda, ibi babikora bagendeye ku byifuzo bw’abakiriya.

BBOXX Rwanda ni kompanyi y’Abangoreza yaguye amashami igera no mu Rwanda muri 2014, mu karere k’Afurika y’Uburengerazuba n’ahandi.

AMAFOTO:

Byari bibir

Byari ibirori hasozwa icyumweru cyahariwe kwita ku bakiriya ba BBOXX Rwanda

bboxx

iradukunda wahembwe te

Umuyobozi Mukuru wa BBOXX Rwanda, David [Uri i bumoso] ndetse na Iradukunda washimwe

rwanda bb

yishyiriye

Ndizeye Jean Claude w' i Gatsibo yahawe amafaranga y'ishuri (School fees) na BBOXX

yahawe iagre

Salvador Kanyabuganza w'i Gakenke yahawe igare na BBOXX Rwanda

salvador

ihene

Adrian Mbonigaba wo mu Ntara y'Uburengerazuba yahawe ihene ebyiri na BBOXX Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND