RFL
Kigali

VIDEO: Milka ukunda cyane Inyarwanda.com yatubwiye amahitamo ye hagati yo kujya mu mashusho y’indirimbo no gukina filime

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:4/10/2018 18:12
0


Umukinnyi wa filime, Munezero Aline uzwi nka Milka twamubajije ku mahitamo ye hagati yo kwiyegurira ibyo kugaragara mu mashusho y’indirimbo no kuguma mu byo gukina filimi? Ese ni ikihe gitangazamakuru azi kandi akunda cyane? Mu kiganiro twagiranye yabitangaje.



Ubwo twamubazaga ikimwinjiriza hagati yo kujya mu mashusho y’indirimbo kuko agaragara mu mashusho y’indirimbo nyinshi ndetse no gukina filime, yadutangarije ko akenshi mu ndirimbo ari ho yinjiza menshi ariko na none yirinda kubivugaho byinshi cyane ko byombi uko ari bibiri bimuzanira inyungu bitewe n’igihe abikoreye.

Milka avuga ko amashusho y'indirimbo na fiime byombi bimwinjiriza

Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yamubazaga icyo yahitamo muri ibyo bibiri ku buryo ikindi yakireka, ntiyasubije igisubizo cyeruye ahubwo yagize ati “Ibyo babimpitishijemo sinagendera ku marangamutima yanjye. Nshobora kwegera umukunzi wanjye cyangwa mama wanjye akamfasha guhitamo ikiza maze ngendeye ku byo bambwiye nanjye nkashyiraho ya marangamutima yanjye.” Milka wadutangarije ko yumvikana cyane na nyina, yatubwiye ko ibyo abona bitagenda neza atamutegeka kubireka ahubwo amugira inama nziza zuje ubwenge za kibyeyi.

Milka yadutangarije ko yumvikana cyane na nyina

Mu kibazo kigira kiti "Milka ujya usoma ku Inyarwanda.com?  Yasubije “Yego!”. Hahise hakurikiraho ikindi kibazo kigira kiti “Nka kangahe ku munsi? Ese ni kimwe mu bitangazamakuru ukunda?” Milka yasubije ati “Usibye no kuba ari igitangazamakuru cya mbere nkunda ahubwo ni na cyo nzi gusa. Ni cyo nkunda kujyaho cyane, nyisura cyane kuko iba iriho amakuru yose atandukanye, nkunda kujya ahantu mpita nsanga byose ako kanya.”

Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye twagiranye na Milka ukunda cyaneInyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND