RFL
Kigali

CITY MAID S2EP8: Nikuze yabuze amahoro nyuma yo kumenya ko Papa Beni yapfuye naho Nana we yabereye Nick ibamba

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:4/10/2018 17:04
1


Muri ya filimi y’uruhererekane ya CITY MAID mukurikirana kandi mukunda muri benshi, agace gashya kagaragaramo papa Beni yapfuye maze Nikuze agatangira kugira ubwoba bwinshi no kubunza imitima.



Aka gace ka S2EP8 gatangira Nana asohoka kwa Nick arira ariko yagera ku muryango asohoka bikagaragara ko yari ari kwiriza. Pizzo uba wasigaye mu ruganiriro wenyine ahita yitahira maze nyuma agahamagarwa nawa mukobwa wari indaya ya Papa Beni ari we Bea akamubwira ko Papa Beni yapfiriye iwe mu buryobutunguranye.

Mugabo, wa mugabo uba warinjiye mama Beni agaragara ari kuvugira kuri telefoni avugisha umuntu ibintu bisa n’ubugambanyi nyuma akajya kwihanganisha mama Beni uba uri mu gahinda ko kubura umugabo we, amukomeza cyane akanamwizeza ubufasha. Nikuze akimara kumenya ko papa Beni yapfuye arikanga cyane kuko bituma yibukaikintu yigeze kumukubita mu mutwe ubwo bagundagurana ari kwitabara.

Nikuze abwira Nick ko ahangayikiye cyane Beni kuko Mama Beni aba ari ku nkeke yo kwishyuzwa cyane, maze Nick agahita ajya guhura na Nana. Nick abwirwa na nyina ko mushiki we yamuboneye akazi ariko bimusaba kubanza guhinduka, ibyo byose Nikuza aba ari kubyumva babiganira. Nikuze ategurira nyirabuja (Mama Nick) ameza maze akamusaba kwicara bakaganira gato nawe akamubwira iby’inkuru y’urupfu rwa papa Beni rumuhangayikishije.

Nana akomeza kubera ibamba Nick amwereka ko bagomba kubana ariko Nick we aba atabyumva na gato. Mugabo uri mu buryo tutaramenya bw’ubugabanyi azanira Nikuze igikapu cye kirimo imyenda ye n’ibyangombwa ndetse akanamubuza kuvuga ko yigeze gukubita ikintu papa Beni kuko ahamya ko bombi bari bahuje kumwanga. Chouchou ukorana na Nana amubwira ko agiye kumuvamo akabwiza Nick ukuri ndetse akanafata iya mbere mu gusaba imbabazi Nikuza ku byo yamuhemukiyemo byose.

Mama Nick afatira uyu muhungu we mu cyumba cya Nikuze ari kujagaraza imyenda ye ashakamo ifoto yaw a mwana bigatuma nyina amubwira ko abakeka we na Nikuze. Mama Nick nawe bimutera gutekereza cyane agahita asanga wa mwana Nikuze yamubwiye afite aho ahuriye n’umwana we Nick.

Kanda hano urebe igice cya City Maid gishya S2EP8






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Harerimana5 years ago
    hello??ESE ko mutakitugezaho SEBURIKOKO byagenze bite?ni ukuri muzayidusubirizeho kuri YouTube turayikundacyane.Murakoze!





Inyarwanda BACKGROUND