RFL
Kigali

TAEKWONDO: Mu mpera z’iki Cyumweru harakinwa irushanwa rya Ambassadors Cup 2018 ku nshuro ya 6

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/10/2018 12:45
0


Kuva kuwa Gatandatu tariki ya 6 kugeza ku Cyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2018 mu Rwanda haraba habera irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Taekwondo, irushanwa rizitabirwa n’ibihugu 11 biziyongera ku Rwanda ruzakira irushanwa.



Muri iri rushanwa bisa n'aho ryagize ingufu nyuma y'uko ishyirahamwe ry’uyu mukino rimaze kugirana amasezerano y’ubufatanye na kompanyi itwara abantu n’ibintu biciye mu nzira y’ikirere ikoresha indege (Ethiopian Airlines), hazaba harimo ibihembo bikuru binarimo itike y’indege izahabwa abakinnyi babiri bazahiga abandi bakaba bazajyanwa i Dubai.

Bagabo Placide perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda (RTF) avuga ko kuri iyi nshuro ya gatandatu hazaba hakinwa iri rushanwa bizaba bifite kinini bisobanuye kuri uyu mukino kandi ko abanyarwanda abijeje kuzabona urwego rwa Taekwondo ruri hejuru kurusha inshuro zatambutse.

“Ni irushanwa rinini cyane kandi rifite icyo risobanuye kuri Taekwondo yo muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba kuko buri kipe, buri gihugu kiba cyahigiye kuza kwitwara neza. Icyo nizeza Abanyarwanda ni uko ari irushanwa riteguye neza kandi rizagaragaramo Taekwondo yo ku rwego rwo hejuru.” Bagabo Placide

Bagabo Placide perizida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Taekwondo aganira n'abanyamakuru

Bagabo Placide (hagati) perizida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Taekwondo aganira n'abanyamakuru

Bagabo Placide avuga ko itandukaniro rya mbere riri mu irushanwa ry’uyu mwaka ari umubare w’amakipe wiyongereye kuruta cyane uko byari bihagaze muri 2017 ubwo hakinwaga iri rushanwa.

“Uyu mwaka twabonye umubare w’amakipe menshi kuruta indi myaka yatambutse n’ubwo umwaka ushize haje ibihugu byinshi ariko amakipe ari make kuko ni irushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu bitandukanye ubu turimo kubara amakipe 40 ariko umwaka ushize yari amakipe 28. Ikindi ni uko ingengo y’imali yiyongereye. Mu kwiyongera bivuze kwaguka kw’irushanwa, ikindi nyamukuru ni uburyo bw’imihembere ntabwo ari uguhemba imidari n’igikombe gusa nk’imyaka yatambutse ahubwo ku bufatanye na Ethiopian Airlines twabonye ibindi bihembo tuzahemba abakinnyi babiri (2) bazitwara neza haba mu bahungu n’abakobwa aho bazahembwa amatike y’indege yo kujya Dubai. Ibyo byose nibyo bituma irushanwa ry’uyu mwaka ritandukana n’andi yabanje”. Bagabo

Taekwondo

Ibihembo n'imidali bizatangwa nyuma y'irushanwa

Ibikombe n'imidali bizatangwa nyuma y'irushanwa 

Sitade nto ya Remera niyo izakira iri rushanwa ry’iminsi ibiri rizabera mu mujyi wa Kigali. Kuwa Gatandatu tariki ya 6 Ukwakira 2018 imiryango izafungurwa guhera saa mbili z’igitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’) ubwo imikino izaba isozwa.

Ku Cyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2018 ubwo hazaba hasozwa iri rushanwa, imiryango n’ubundi izaba ifunguye guhera saa mbili z’igitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) ubwo imihango yo gutanga ibihembo izaba ihumuje.

Imyitozo irakomeza

Imyitozo irakomeje 

Amakipe abarizwa mu Rwanda azitabira arimo: Dream Taekwondo club, ESB Kamonyi Taekwondo club, Horang Taekwondo club, IYF Taekwondo club, Kigali Justice Taekwondo club, Kivu Taekwondo club, Kiziba Taekwondo club, Light Taekwondo club, Lion power Taekwondo club, Nyamata Taekwondo club, Police Taekwondo club, Special Line up Taekwondo club, Taekwondo family Kirehe, Trinity Taekwondo club, Unity Taekwondo club, Urban Taekwondo club mu gihe hanze y’u Rwanda hazava; Aigle de Fer(D.R.C), Burundi Taekwondo Academy (Burundi), Kiambu Taekwondo club (Kenya), Kibabi University Taekwondo club, Kilifi Taekwondo club (Kenya), Kisumu Taekwondo team (Kenya), Para Taekwondo club (Uganda), Sudan Taekwondo team (Sudan), Tanzania Police Taekwondo, Union Congolaise du sport Universitaire (UCOSU)D.R.C na Waithaka Taekwondo club (Kenya).

PHOTOS: Rwanda Taekwondo Federation (RTF)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND