RFL
Kigali

Ivan Minaert yakiriwe muri Al-Ittihad Tripoli-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/10/2018 10:28
0


Ivan Minaert wari umutoza mukuru muri Rayon Sports yakiriwe muri Al-Ittihad Tripoli muri Libya nk’umuyobozi mukuru wa tekinike w’amakipe y’abato no kuzaba ari umutoza mukuru w’ikipe y’abatarengeje imyaka 23.



Ni umuhango wabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2018 i Tripoli aho iyi kipe ibarizwa. Muri uyu muhango hari abayobozi b’ibyiciro bitandukanye iyi kipe igira, abayobozi bakuru b’ikipe, abanyamakuru n’abayobozi b’amatsinda y’abafana b’iyi kipe.

Ni nyuma y'uko Ivan Jacky Minaert yari yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 30 Nzeli 2018 akabanza guca Istanbul muri Turkia aho yafatiye indege yamuganishije i Tripoli aho yasinyiye amasezerano akanerekwa abanyamakuru n’abafana.

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports

Ivan Minaert ni nabwo yasinye amasezerano yo kuba umukozi wa Al-Ittihad Tripoli

Ivan Minaert ni nabwo yasinye amasezerano yo kuba umukozi wa Al-Ittihad Tripoli mu gihe cy'umwaka umwe 

Nyuma y’umuhango, Ivan Minaert yaganiriye na INYARWANDA avuga ko yishimiye kugaruka mu muryango mugari w’ikipe ya Al-Ittihad Tripoli ikipe yahozemo mu myaka ine ishize, bityo ko nta gihe  bizamusaba kugira ngo yongere amenyere umwuka w’i Tripoli.

“Mu buzima bw’abatoza n’abakinnyi burya duhora tuzenguruka kuko umupira uba hose hashoboka ku isi. Nishimiye kugaruka mu rugo kuko mu myaka ine ishize nari hano n’ubundi meze nk’umugabo utashye iwe kuko nta minota bimusaba ngo amenye aho akabati kari. Ndumva rero ngomba kureba imbere kurusha inyuma kuko ibyabaye biba byabaye iyo nta masomo biguha urabireka”. Minaert

Muri uyu muhango ni nabwo abanyamakuru baboneyeho kugira ibyo babaza

Muri uyu muhango ni nabwo abanyamakuru baboneyeho kugira ibyo babaza

Minaert akomeza avuga ko n'ubwo yamaze kubona akazi gashya muri Al-Ittihad Tripoli bitazamubuza gukomeza kwishyuza Rayon Sports amafaranga bamurimo ariko ngo amategeko azubahirizwa akishyurwa.

Bame mu bayobozi mu ikipe ya Al-Ittihad Tripoli

Bamwe mu bayobozi mu ikipe ya Al-Ittihad Tripoli 

Ivan Minaert avuga ko intego afite mu mwaka umwe yasinyiye wo kuba ari umuyobozi wa Tekinike anatoza ikipe ya U-23, ari uko nibura umwaka w’imikino ugomba kurangira azamuye abakinnyi nibura babiri cyangwa batatu bakajya mu ikipe ya mbere ndetse no gukora ibishoboka amakipe y’abato bose bagatwara ibikombe kuko ngo umwaka w’imikino urangiye abiri muri atatu ariyo yatwaye ibikombe bya shampiyona y’ibyiciro babarizwamo.

“Nasanze amakipe abiri muri atatu ya Al-Ittihad yaratwaye ibikombe, ubu rero ngiye gukora ibishoboka ndebe uko twategura abakinnyi bakagera ku rwego rwo gukina mu ikipe ya mbere. Mfite intego ko nibura ngomba kuzamura abakinnyi batatu baba bacye bakaba babiri bazaba bakina mu ikipe ya mbere”. Minaert.

Minaert avuga ko kandi mu gihe yaba yitwaye neza byazamuha amahirwe yo kuba nawe yazamuka akaba umutoza mukuru w'ikipe ya mbere ihatana mu marushanwa y'icyiciro cya mbere muri Libya.

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports

Habayeho n'umwanya wo kumwakira

Habayeho n'umwanya wo kumwakira 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND