iTel
Kigali

Isaac Kayisire yakoze indirimbo 'Hari Imana' irimo ubutumwa buhumuriza ab'imitima itentebutse-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/10/2018 16:30
0

Isaac Kayisire ubarizwa muri ADEPR mu Nyakabanda watangiye kuririmba akiri umwana muto w'ishuri ryo ku cyumweru, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Hari Imana' ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bafite imitima itentebutse.



Isaac Kayisire watangiye umuziki akiri umwana, kuri ubu akomeje gutera intambwe ishimishije mu ruhando rwa muzika yo kuramya no guhimbaza Imana. Uko yakuraga ni ko impano yo guhimba indirimbo n'ibindi yagiye ikura, ibi byose byagiye byiyongera ageze mu mashuri yisumbuye aho yagiye ahimba indirimbo zitandukanye zigakundwa kandi zikanahabwa ibihembo.

Isaac Kayisire

Isaac Kayisire

Nyuma y'izindi ndirimbo yagiye akora zigakundwa n'abatari bake, ubu noneho yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise "Hari Imana" yiganjemo amagambo yo guhumuriza abanyamibabaro ababwira ko mu ijuru hari Imana ifite imbaraga zitarondoreka kandi zikora ibikomeye. Mu kiganiro itangazamakuru twagiranye na Isaac Kayisire ubwo yadushyikirizaga iyi ndirimbo ye nshya yavuzeko yuzuye ishimwe ku Mana kuko ijya igenda imwiyereka mu murimo wayo kandi uko iminsi ishira ikaba igenda imuteza intambwe. Ati:

Narangije kwiga umwaka ushize wa 2017 mpita nkora indirimbo nise ngo Yesu n'umugabo maze mu minsi yashize nsohora indi nise "Wambohoje Urukundo " nakoranye na Dany Mutabazi, ubu rero nkaba nzanye ubutumwa bushya bubumbiye muri iyi ndirimbo nshya yitwa 'Hari Imana'.

Isaac Kayisire

Isaac Kayisire yakomeje avuga ko iyi ndirimbo 'Hari Imana' irimo ubutumwa bwo guhumuriza abanyamibabaro no guhembura imitima itentebutse kuko yujemo amagambo avuga ku gukomera kw'Imana yo mw'ijuru nk'aho aririmba ati:"Mu ijuru hari Imana kandi irakora, ifite imbaraga zitarondorek...Nonese uhera he utinyisha ibibazo byawe kandi bitaruta namba icyo Imana igushakaho."

Isaac Kayisire yasoje ikiganiro twagiranye avuga ko akomeje umushinga wo gutunganya n'izindi ndirimbo kuko yifuza ko umuziki we wo kuramya no guhimbaza Imana watera imbere umunsi ku munsi ndetse no mu mezi make akaba byibuze afite Album y'indirimbo 10.

UMVA HANO 'HARI IMANA' INDIRIMBO NSHYA YA ISAAC KAYISIRE







Umwanditsi


Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS