RFL
Kigali

Kirehe: The Clis ufite intego yo kugera kure mu muziki w'u Rwanda yasohoye amashusho y'indirimbo 'Cyana'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/10/2018 15:11
1


Nyuma yo gushyira hanze amashusho y'indirimbo yise 'Cyana' umuhanzi The Clis ukorera umuziki mu karere ka Kirehe yijeje abakunzi be n'abakunzi b'umuziki muri rusange kugera kure hashoboka muri muzika y'u Rwanda.



The Clis umwe mu basore bo mu karere ka Kirehe bafite impano zitandukanye zirimo ubuhanzi, kuvugira inka, kwandika indirimbo ndetse no kuyobora ubukwe, yatangarije Inyarwanda.com ko yifuza kugera kure muri muzika binyuze mu ndirimbo nziza kandi zifite ubutumwa akunze guha abakunzi be.

Aganira na Inyarwanda.com uyu musore yavuze ko indirimbo ye yise 'Cyana' akimara kuyisohora yabonye ibitekerezo byinshi bimuha imbaraga ndetse bimusaba gukomeza gukora bityo ngo kuri we akaba nta guhagarara. Cyana ni indirimbo yuzuye amagambo aganirwa hagati y'abantu babiri bakundana aho umwe aterura amagambo akagira uti:

Uritara rimurika usa n'urukundo. Utuma ntuza cyane iyo useka undeba kandi binyereka uko uteye, gisabo kinini kibumbatiye amata nzanywaho ngashira inyota uri akabuto kandyohera,..

The Clis

Umuhanzi The Clis

Mu kiganiro na Inyarwanda.com uyu musore atajijinganyije yemeje ko ari umwe mu bafatiye runini umuziki w'akarere ka Kirehe ndetse avuga ko yiteguye kubibyaza umusaruro binyuze mu bitaramo ndetse no mu ndirimbo amaze kumenyekanamo nk'iyo yise Uruyange, Cyana, Akarango, Inyuguti 10 ndetse n'Umudari. Yagize ati:

The Clis narakoze cyane ku buryo bwumvikana, mfite indirimbo nyinshi kandi nziza, zimaze kumenyekana muri aka karere kacu kandi ubundi mfite inzozi zo kugera kure muri muzika nkarenga akarere kanjye nkajya hirya yako kandi birashoboka kuko ngeze heza ugereranyije n'aho nahoze.

Buhungiro Jean Climaque ukoresha The Clis mu buhanzi yatangiye umuziki muri 2015 mu karere ka Kirehe, mu ntara y'Uburasirazuba. The Clis afite indirimbo nyinshi gusa kuri ubu ari gutegura indirimbo nshya izasohoka mu minsi iri imbere yitwa 'Umudari' yakozwe na Lili John muri The Mane.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CYANA' YA THE CLIS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ishimwe ivan1 year ago
    komerezaho ngox musore





Inyarwanda BACKGROUND