RFL
Kigali

Children &Youth Sports Organisation Umbrela bateguye umunsi wo gutangiza siporo rusange mu bigo by’amashuli byo muri Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/10/2018 15:08
1


Tariki 20 Ukwakira 2018 mu mujyi wa Kigali hazatangizwa ku mugaragaro gahunda ya siporo rusange mu bigo by’amashuli biri muri uyu mujyi, igikorwa cyateguwe na Children &Youth Sports Organisation Umbrela umuryango usanzwe wita kuri gahunda yo gukundisha siporo abana bakiri bato.



Mukasa Nelson usanzwe ari umutoza muri siporo rusange ku rwego rw’umujyi wa Kigali (Car Free Day) akaba ari nawe muyobozi wa Children &Youth Sports Organisation Umbrela ndetse akaba ari nawe wayishinze, avuga ko ari igikorwa batekereje kuko babona ko siporo imaze kuba igikorwa abantu bumva ko kibafitiye akamaro. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Mukasa Nelson yatangiye agira ati:

Mu rwego rwo kugira ngo gahunda ya siporo rusange itangire icengere mu bana bakiri bato, twatekereje ko batajya bayumva gutyo ahubwo ko bagomba gutangira kumva akamaro kayo by’umwihariko abanyeshuri. Ni igikorwa tuzakora tariki 20 Ukwakira 2018 aho abazitabira bazabanza gukora urugendo ruva kuri Kigali Convention Center bagana kuri sitade Amahoro ahazabera siporo rusange.

Image result for Mukasa Nelson  Inyarwanda

Mukasa Nelson umuyobozi wa Children & Youth Sports Organisation Umbrela 

Agaruka ku ntego y’iki gikorwa, Mukasa yavuze ko bizaba ari muri gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge n’agakoko gatera SIDA mu rubyiruko, ubutumwa buzatangwa kuri uyu munsi wo gutangiza siporo rusange mu bigo by’amashuri ahanini bibarizwa mu mujyi wa Kigali.

“Ni igikorwa kizaba gifite intego yo kuwanya ibiyobyabwenge n’agakoko gatera SIDA mu rubyiruko by’umwihariko abanyeshuri. Twatumiye ibigo bitandukanye bizaba bihari n’abayobozi babyo, twizera ko ari gahunda izatanga umusaruro mu minsi iri imbere”. Mukasa Nelson

Ubutumwa buhamagarira abantu kuzitabira igikorwa

Ubutumwa buhamagarira abantu kuzitabira igikorwa

Kuri uyu munsi abanyeshuli n’abarezi b’ibigo by’amashuli bitandukanye bazabanza bakore urugendo ruzava ku nyubako ya Kigali Convention Center (KCC) bagane kuri sitade Amahoro ahazabera siporo rusange hanatangwe ubutumwa bwo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’agakoko gatera SIDA bita cyane ku gukora siporo.

Image result for Mukasa Nelson  Inyarwanda

Abana bakiri bato basanzwe bitabira Car Free Day ku rwego rw'umujyi wa Kigali bigiye kubasanga n'aho biga

Image result for Mukasa Nelson  Inyarwanda

Mukasa Nelson yari yaragerageje kureba niba abana bakunda siporo rusange asanga bishoboka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jeanine5 years ago
    Ndabashimira mwatekerejeneza iyi Sports rusange muzanye mubigo bya mashuri izafasha abanyeshuri pe.





Inyarwanda BACKGROUND