Tariki 30 Nzeri 2018 Holy Entrance Ministries yakoze igitaramo gikomeye yamurikiyemo alubumu yise ‘Ishimwe’ iriho indirimbo umunani. Ni igitaramo cyaranzwe n’imbaraga z’Imana gitangira saa munani n’igice (2h30’) gisozwa saa moya n’igice (19h30’).
Alubumu “Ishimwe” ikubiyeho indirimbo umunani nka :”Hozana”, “Nzarama”, “Amahoro”, “Ishimwe”, “Calvary”, “Ibyiringiro”, “Ngenda nemye”, “Wowe uriho”…2013 nibwo Holy Entrance Ministries yatangiye umirimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza.
Rubibi Jimmy, Perezida wa Holy Entrance Ministries yabwiye INYARWANDA ko iki gitaramo cyitabiriwe n’umubare munini wahembukiyemo. Ngo abantu bari buzuye babura aho bicara ndetse ngo no hanze y’urusengero hari abantu benshi.
Yavuze ko nka Holy Entrance Ministries batangiranye intego yo guhindura abantu na n'ubu bagishikamyeho. Ati “Holy Entrance yatangiye ifite intego yo guhindura abantu tubazana kuri Kristo by’umwihariko urubyiruko twagiye turukura mu biyobyagenge barakizwa bamwe dukorana umurimo ubu turi kumwe mu itsinda.”
Umuvugabutumwa Evangelist Boniface
‘Healing worship team’ , ‘True promises’ na ‘Gisubizo Ministry’, ‘Peace Voice Choir’ n’umuhanzi Yves Rwagasore nabo baririmbye muri iki gitaramo. Umuvugabutumwa Evangeliste Boniface niwe wabwirije ijambo ry’Imana, iki gitaramo cyabereye mu itorero Foursquare Gospel Church.
Holy Entrance Ministries yatangiye gusohora indirimbo zayo muri 2014 bahera ku ndirimbo yitwa “Nzarama”. Yatangiye umwuga wo gukorera Imana muri 2013.
AMAFOTO:
Benshi bahembukiye muri iki gitaramo
Mutabazi Chris umwe mu baririmbyi ba Holy Entrance Ministries yafashirijwe muri iki gitaramo
REBA HANO INDIRIMBO 'HOZANA' YA HOLY ENTRANCE MINISTRIES
TANGA IGITECYEREZO