RFL
Kigali

Holy Entrance Ministries yakoze igitaramo gikomeye yamurikiyemo alubumu ‘Ishimwe’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/10/2018 13:01
1


Tariki 30 Nzeri 2018 Holy Entrance Ministries yakoze igitaramo gikomeye yamurikiyemo alubumu yise ‘Ishimwe’ iriho indirimbo umunani. Ni igitaramo cyaranzwe n’imbaraga z’Imana gitangira saa munani n’igice (2h30’) gisozwa saa moya n’igice (19h30’).



Alubumu “Ishimwe”  ikubiyeho indirimbo umunani nka :”Hozana”, “Nzarama”, “Amahoro”, “Ishimwe”, “Calvary”, “Ibyiringiro”, “Ngenda nemye”, “Wowe uriho”…2013 nibwo Holy Entrance Ministries yatangiye umirimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Rubibi Jimmy, Perezida wa Holy Entrance Ministries yabwiye INYARWANDA ko iki gitaramo cyitabiriwe n’umubare munini wahembukiyemo. Ngo abantu bari buzuye babura aho bicara ndetse ngo no hanze y’urusengero hari abantu benshi.

Yavuze ko nka Holy Entrance Ministries batangiranye intego yo guhindura abantu na n'ubu bagishikamyeho. Ati “Holy Entrance yatangiye ifite intego yo guhindura abantu tubazana kuri Kristo by’umwihariko urubyiruko twagiye turukura mu biyobyagenge barakizwa bamwe dukorana umurimo ubu turi kumwe mu itsinda.”

umuvagubtu

Umuvugabutumwa Evangelist Boniface

‘Healing worship team’ , ‘True promises’  na ‘Gisubizo Ministry’, ‘Peace Voice Choir’  n’umuhanzi Yves Rwagasore nabo baririmbye muri iki gitaramo. Umuvugabutumwa Evangeliste Boniface niwe wabwirije ijambo ry’Imana, iki gitaramo cyabereye mu itorero Foursquare Gospel Church.

Holy Entrance Ministries yatangiye gusohora indirimbo zayo muri  2014 bahera ku ndirimbo yitwa “Nzarama”. Yatangiye umwuga wo gukorera Imana muri 2013.

AMAFOTO:

korali

benshi bahembukiye muri iki gitara

Benshi bahembukiye muri iki gitaramo

muri iki

ishim

mutabazi chris

Mutabazi Chris umwe mu baririmbyi ba Holy Entrance Ministries yafashirijwe muri iki gitaramo

entrance holy

bnyue bensui

worshipe

REBA HANO INDIRIMBO 'HOZANA' YA HOLY ENTRANCE MINISTRIES








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eveque pianist5 years ago
    Imana ishimwe kandi ihumugisha abantu bose nabaririmbyi bo muri holy bagize uruhare muri ikigitaramo.





Inyarwanda BACKGROUND