iTel
Kigali

Oda Paccy yasusurukije abasohokeye muri Ambassador’s Park mu kabyiniro ‘AP Club’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/10/2018 11:25
0

Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique wamenyekanye na Oda Paccy mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru twasoje yakoreye igitaramo muri ‘AP Club’ ya Ambassador’s ahasokeye abantu batandukanye.



Oda Paccy ni izina rikomeye mu muziki Nyarwanda afite indirimbo nka: ‘Kano’, ‘Niba ari wowe’, ‘Nobody’, ‘Sweet love’ yahuriyemo na Chin Bees, ‘Mbwira’ n’izindi nyishi zakomeje izina rye.

Akabyiniro(Night Club) ‘AP Club’ ya Ambassador’s yafunguwe ku mugaragaro mu gitaramo cyaririmbyemo umuraperi Riderman, aba ‘djs’ bavangavanze umuziki n’abandi. Oda Paccy yataramiye Ambassador’s nyuma ya Dream Boys, Safi, Mc Tino, Active, Assinah n’abandi bagiye bashimisha abasohokeye Ambassador’s Park mu kabyiniro ‘AP Club’.

PACCY

Oda Paccy yanyuze abasohokeye Ambassador's Park

Ambassador’s Park iherereye i Gikondo mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, izacurangwamo n’aba ‘Dj’s’ b’amazina azwi barimo Dj Theo ndetse na Dj Fabiola. Si ubwa mbere Riderman ahakoreye igitaramo, kuko mu mezi macye ashize uyu muraperi yahagiriye ibihe byiza n’abahasohokeye baranyurwa.

Ambassador's Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, ikaba iteganye n'urusengero rwa Methodiste Libre. Usibye kuba wahasohokera ugafata kamwe bijyanye n'amahitamo ya buri wese, ubusanzwe Ambassador's Park itanga serivisi zinyuranye zirimo Sauna & Massage, amafunguro ya ku manywa n'ibindi. Bafite kandi n'amacumbi meza cyane ku biciro byoroheye buri wese. Iyo wahasohokeye kandi ubasha gukoresha interineti y'ubuntu. Kuri ubu noneho muri Ambassador's Park bagufitiye ikinamba kigezweho (Steam Car Wash) utasanga ahandi. 

AMAFOTO:

TINO MC

MC TINO

Mc Tino ari mu basohokeye muri Ambassador's park

DJ wa ambassa

DJ wa Ambassador's Park

benshi

Benshi bafashe amafoto y'urwibutso

 

REBA HANO 'KANO' YA ODA PACCY






Umwanditsi

Janvier Iyamuremye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS